Wadusanga

Ibindi byamamare

Yayoboye WASAC ahava ajyirwa Umunyamabanga muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Gisèle Umuhumuza ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Photo/Igihe

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Gisèle Umuhumuza.

Gisèle afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’amazi yakuye muri Heriot-Watt University muri Scotland.

Afite kandi  impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Binyabuzima yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye kandi Umwarimu mu ryahoze ari Ishuri Rikuru ryigisha Siyansi n’Ikoranabuhanga rya Kigali ‘KIST’.

Kwamamaza

Gisèle Umuhumuza yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubushakashatsi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA.

Umuhumuza yinjiye mu buyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura ‘WASAC’ muri 2017.

Mbere yaho, yari Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya WASAC.

Ikindi wamenya nuko mbere yo guhabwa inshingano zokuyobora WASAC Utility Ltd, Umuhumuza nabwo yabanje kuba Umuyobozi w’agateganyo wa WASAC Ltd.

Kwamamaza

Gisèle Umuhumuza avuye ku kuyobora WASAC Utility Ltd, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, umwanya yasimbuyeho Fidele Abimana.

Abasomye iy’inkuru: #7,732
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe