Ibindi byamamare
Yavuye muri Miss Rwanda yisanga afite akazi muri Qatar Airways, Uwase Sangwa Odile ni muntu ki?

Amazina yise n’ababyeyi ni Uwase Sangwa Odile.
Yavutse tariki ya 2 Nyakanga 1998, yavukiye mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Kicukiro.
Yinjiye mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda muri 2019.
Binyuze mu gushaka abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali yisanze muri batanu (5) bakomeje.
Ijonjora ryasize aba bakobwa batanu batoranyijwe muri mirongo inani (80).
Sangwa Odile yajyeze mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba, birangira abaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda.
Nyuma yaya marushanwa ya Miss Rwanda, Uwase Sangwa Odile yatoranyijwe guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza muri Miss University Africa muri 2019, yabereye muri Nigeria.
Aya marushanwa byaje kurangira atabaye, yari akiri umunyeshuri muri kaminuza y’ubukerarugendo ndetse n’ubushabitsi(UTB).
Muri 2021, Odile nibwo yasoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza ya UTB, mu bijyanye n’ubukerarugendo.
Muri 2024, Odile yashakanye n’umusore bakundanye igihe kirekire witwa Shyaka Francis.
Kuba muri 2024 kandi Sangwa Odile n’umukozi wa kompanyi iri muzambere mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege ya Qatar Airways, aho yita mu gufasha abagenzi.
Odile ni inzobere mu bukerarugendo kuko usibye kuba yarabyize muri kaminuza no mu mashuri yisumbuye nibyo yari yarakurikiranye.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?