Ibindi byamamare
Yaje mu bantu 100 muri Afurika, Ngarambe Rita Laurence ni muntu ki?

Ngarambe yavutse ku wa 29 Nzeri 1997.
Yatangiye ibikorwa byo guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyane cyane umugore ubwo yari afite imyaka 16.
Ngarambe Rita Laurence yabaye Igisonga cya Mbere mu irushanwa rya ‘Miss Face of Humanity mu 2022’.
Uyu mukobwa yaherewe igihembo muri iri rushanwa nyuma yo guhigika abandi bagenzi be baturutse mu bihugu bitandukanye.
Ngarambe yahawe n’irindi kamba rya ‘The World Peace’. Aha uyu mukobwa yahize abandi mu gutanga ubutumwa bw’amahoro.
Ngarambe yari ari mu bakobwa bo bihugu bitandukanye byo ku Isi bigera kuri 17 bahagarariye ibihugu byabo muri iri rushanwa.
Nadia Tjoa wo muri Indonesia yegukanye ikamba rya Miss Face of Humanity 2022, mu gihe Ngarambe Rita Laurence yabaye igisonga cya mbere, Umunyamerika Kerri Jade yabaye igisonga cya kabiri naho Juliette Louie wo muri Hong Kong yabaye igisonga cya gatatu.
Uyu mukobwa yaje kujya kwiga amateka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yigayo imyaka ibiri, akaba atuye muri Canada.
Yashyizwe mu bantu 100 baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika bakoze ibikorwa byazanye impinduka muri sosiyete
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?