Ibindi byamamare
Yagizwe Minisitiri ku myaka 26, Miss Chombo Lesego ni muntu ki?
Chombo yavukiye mu gace kitwa Shorobe ho muri Botswana tariki ya 7 Gashyantare 1998.
Yakuriye mu muryango wa Matswanageng na Ditebo Chombo wamufunguriye imiryango.
Kuva akiri muto, uyu mukobwa yagaragaje ko arangamiye guharanira ubutabera ndetse na Serivisi nziza kuri bose.
Ibi nibyo byatumye ahitamo kwiga amategeko muri Kaminuza ya Botswana.
Mu rugendo rw’amashuri rwe, uyu mukobwa yagaragaje umuhate udasanzwe, ndetse yagiye agira uruhare mu bikorwa byahurizaga hamwe abakobwa banyuranye, haba mu gukora ku mushinga ye n’iy’abandi.
Nyuma yo gusoza amasomo ye, uyu mukobwa yabaye Umunyamategeko mu Rukiko Rukuru rwa Botswana.
Urugendo rwe mu marushanwa y’ubwiza rwatangiye mu 2012 ubwo yegukanaga ikamba rya ‘Queen Esther’.
Mu 2017 yegukanye ikamba rya Miss Women Empowerment.
Mu 2022 yegukanye ikamba rya Miss Botswana.
Yashinze umuryango utegamiye kuri Leta yise ‘Lesego Chombo Foundation’ ugamije gufasha urubyiruko rutishoboye binyuze mu mishinga y’abo.
Muri 2024 yitabiriye Miss World ndetse abasha kwegukana ikamba rya Miss World Africa.
Perezida wa Botswana, Duma Boko tariki ya 11 Ugushyingo 2024 yamugize Minisitiri w’Urubyiruko n’Uburinganire.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?