Ibindi byamamare
Yageze muri RDB gusa arazwi cyane muri Ngali, Karake Doreen ni muntu ki?

Karake Doreen ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’ishoramari [TSS] mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.
Mu magambo arambuye TSS (Transaction Structure and Support)ni Ishami rishinzwe ubuhuza mu bijyanye n’ishoramari ritandukanye ryaba mu buhinzi, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo. ikoranabuhanga, ingufu n’ibindi.
Mbere y’uko ahabwa izi nshingano, Karake yari Umunyamabanga w’Ikigo cya Leta cy’ubucuruzi, Ngali Holdings akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’amategeko muri iki kigo.
Yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB ndetse ari mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigega cyihariye cy’ingoboka.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Masters mu mategeko yakuye muri Heriot-Watt University muri Écosse.
Afite kandi n’impamabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko yakuye muri university of Witwatersrand muri Afurika y’Epfo.
Akaba yarize n’amasomo y’amategeko muri Kaminuza ya Namibia.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?