Wadusanga

Ibindi byamamare

Yaciye agahigo kw’isi ko kuyobora CIFOR-ICRAF, Dr Ubalijoro Eliane ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Ubalijoro Eliane yavukiye mu Rwanda mu 1972.

Yakuriye ku migabane itatu itandukanye, harimo Africa,  America y’Amajyaruguru ndetse n’Uburayi.

Ku myaka 17, yagiye muri  Canada aho yize ibijyanye n’ubuhinzi rusange anahabonera impamyabumenyi y’ikiciro cy’akabiri cya kaminuza.

Afite kandi master’s na dogitora  mu bijyanye n’uruhererekane rw’utunyangingo yakuye muri  McGill University, aha akaba yarize kandi ibijyanye uburyo umusaruro wakongerwa mu buhinzi.

Kwamamaza

Mu mwaka w’i 2000 yibarutse umwana w’umukobwa ari nabwo yahise muri 2007 atangira gukora mu bijyanye n’ubuhinzi, ibidukikije n’ubuzima ku mugabane wa Africa.

Ubalijoro azwi cyane mu gukora ubushakashatsi ku guhanga udushya, uburinganire, n’iterambere rirambye.

Ubalijoro yakoze nk’Umuyobozi Mukuru w’ubufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera mu kigo cya kaminuza ya McGill cyo muri Canada gishinzwe ubushakashatsi ku iterambere mpuzamahanga.

Muri 2023 inama y’Ubutegetsi mu Kigo cy’Ubushakashatsi Mpuzamahanga bw’Amashyamba n’Ubuhinzi ku Isi (CIFOR-ICRAF) yatangaje ko Ubalijoro Eliane yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo.

Kwamamaza

Ni we mugore w’Umunyafurika wa mbere wahawe inshingano zo kuyobora icyo kigo mu myaka 52 kimaze.

 

Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe