Ibindi byamamare
Yabaye ikimenyabose, Baltazar Ebang Engonga wasambanyije abagore 400 ni muntu ki?

Baltasar Ebang Engonga, unazwi nka “Bello” kubera isura nziza ye, ubusanzwe Baltazar Ebang Engonga yari umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF) mu gihugu cya Guinee Equatorial, ni umwanya yamazeho imyaka irenga 7.
Baltazar ni umugabo wubatse ufite umugore babyaranye abana batandatu (6), ndetse akaba ari umwe mubari bakomeye muri iki gihugu mbere y’uko amashusho 400 asambana n’abagore b’abandi ashyirwa ku karubanda.
Engonga ni mwishywa wa Perezida wa Guinée équatoriale, Teodoro Obiang Nguema.
Uretse kuba afitanye isano na perezida, Engonga ni umuhungu wa Baltasar Engonga Edjo’o, umukuru w’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (Communauté Économique et Monétaire de l’Afrique Centrale, CEMAC), ndetse uwo se afite ijambo rikomeye cyane mu gihugu
Yatawe muri yombi ku itariki ya 25 Ukwakira 2024 ashinjwa kunyereza amafaranga menshi yo mu isanduku ya leta, akayabitsa muri konti z’ibanga zo mu birwa bya Cayman (Îles Caïmans/Cayman Islands).
Engonga yahise ajyanwa gufungirwa muri gereza izwi cyane yitwa Black Beach yo mu murwa mukuru Malabo.
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 2
Minisitiri w’intebe Dr. Nsengiyumva Justin ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
AbahanziImaze iminsi 6
Niwe mu nyarwanda w’icyamamare mu Isi y’umuziki, Tuma Basa ni muntu ki?