Ibindi byamamare
Warumvise Ironman na Dr. Cindy Descalzi Pereira waba umuzi ariko se ni muntu ki?
Dr. Cindy Descalzi Pereira ni umugore uzwiho gukora ibikorwa by’ubugiraneza no kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima akaba by’umwihariko ari Perezida w’Ikigo Global Events Africa gitegura irushanwa rya ‘Ironman 70.3’ ryigeze kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere.
Ni umugore w’Umunyemari Serge Pereira, ukomoka muri Repubulika ya Congo ni umwe mu banyemari bakomeye muri iki gihugu, afite ikigo cyitwa Starstone gikora imirimo y’ubwubatsi n’ubucuruzi bw’inzu.
Serge Pereira yamenyekanye cyane mu 2016 ubwo yatsindiraga isoko ryo kubaka Kaminuza yitiriwe Perezida Denis Sassou Nguesso.
Umugore we, Dr. Cindy Descalzi Pereira ni umwe yamamaye ubwo yari umunyamideli akorana na Dolce and Gabbana ari naho yakuye izina nk’umwe mu bagore bavuga rikumvikana muri Congo.
Yatangije umuryango ufasha yise ‘La Foundation Congo Kitoko’ aho binyuze muri uwo muryango, akora ibikorwa by’ubugiraneza muri Congo-Brazzaville.
Dr. Cindy Descalzi yagiye afasha abana b’imfubyi abinyujije muri uwo muryango we aho yagiye abishyurira amashuri. Ni ibintu yagiye ashimirwa na benshi ku Mugabane wa Afurika.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?