Wadusanga

Abahanzi

Video z’indirimbo ze akenshi ziba zisekeje, Producer Yee Fanta ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Bugingo Samuel azwi nka ‘Yee Fanta’ mu muziki.

Yee Fanta yavukiye mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana muri 2003.

Avuka ari umwana wa gatanu, akaba afite abavandimwe bavukana 13.

Amashuri abanza yayize i Mwurire, ayisumbuye ayiga kuri Espoir mu karere ka Kayonza.

Kwamamaza

Amashuri yisumbuye yayasoreje kuri APACE mu ishami ry’ibirebana na porogaramu za mudasobwa.

Yee Fanta yatangiye gukunda umuziki akiri muto, akiga mu mashuri yisumbuye muri 2023 nibwo yakoze ku ndirimbo yambere nk’umucuzi w’indirimbi (producer).

Yashinze aho atunganyiriza imiziki (Studio) nto mu rugo akazajya aba ariho yihugurira amanywa na n’ijoro.

Yaje gucura  injyana ayoherereza umuhanzi Sintex arayikunda birangira bakoze indirimbo yitwa ‘Hand of God’.

Kwamamaza

Gusa uku gukunda gukora indirimbo byarangiye nawe abaye umuhanzi, akaba yaraje mu njyana nyafurika ivanze n’izindi njyana zo mu bice by’isi bitandukanye yamamaye hagati 1970-2000 yiswe (Afro-fusion).

Yacuze injyana nyinshi ndetse birangira abigize umwuga muri 2021 asoje ayisumbuye.

Yakoranye n’Abahanzi benshi barimo Uncle Austin na Victor Rukotana mu ndirimbo bise ‘Igifunsi’.

Yakoze indirimbo yitwa ‘We sha’ ya Papa Cyangwe, Day by Day ya Safi Madiba na Niyo’D, Same as Me ya Platin P na  Linda Montez n’izindi.

Kwamamaza

Asa nuwakanguye abandi bahanzi ku mbuga nkoranyambaga butewe n’ukuntu yagiye akora amashusho magufi bikarabgira akunzwe na benshi.

Avugako ari umuhanzi ugomba kuzaba byinshi byihariye kandi koko iyo wumvise ijwi rye wumvako rifite umwihariko.

Guhera ku ndirimbo ‘Ntucokoze’ yahereyeho, ‘Gute’, ‘Ese waruziko’, ‘Biravugwa’ n’izindi zagize igikundiro.

Yakoze n’indirimbo iri mu njyana y’Amapiano yise ‘Pawa’ , mu rwego rwokwerekana ubushobozi bwe.

Kwamamaza
Abasomye iy’inkuru: #9,192
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe