Ibindi byamamare
Uyu Isi yose iramuzi akaba n’inshuti y’U Rwanda, Alysia Silberg ni muntu ki?
Alysia Silberg ni inararibonye mu bijyanye n’icungamutungo mu ishoramari rijyanye n’ikoranabuhanga, ubuzima ndetse n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.
Ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ikigo gikomeye cy’ishoramari cya Street Global Venture Capital, gitanga ubujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi cyane cyane ku mishinga igitangira gukora.
Mu mwaka wa 2017 yatsindiye igihembo cy’umwe mu bayobozi mu by’ikoranabuhanga bazanye impinduka [Tech Leaders Diversity Leader ].
Muri 2018 yabaye umugore w’umwaka mu ishami ry’ubucuruzi ry’u Bwongereza rikorera muri Afurika y’Epfo.
Muri 2021 kandi yabaye umwe mu bagore 50 b’icyitegererezo muri gahunda ya COCREATESA igamije gutsura umubano mwiza mu bya dipolomasi hagati y’u Buholandi na Afurika y’Epfo.
Mu 2019 yabaye umwe mu bagore 50 b’icyitegererezo batanze umusanzu ufatika mu by’ikorabuhanga mu Bwongereza ndetse muri 2021 yabaye umwe mu bagore b’intwari bazanye impinduka mu bucuruzi.
Yize muri Kaminuza zikomeye zitandukanye harimo Harvard University muri Amerika, University of California, Berkeley, yiga muri Canada muri Kaminuza ya Dalhousie n’iya Toronto, INSEAD mu Bufaransa ndetse no muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 4
Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?