Wadusanga

Ibindi byamamare

Umuzungu wiswe Nyiramacibiri wafashe akaboko ubukerarugendo bw’Urwanda yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Yavutse ku itariki 16 Mutarama mu 1932, avukira i San Fransisco muri Leta ya California muri Amerika (USA).

Akomoka ku witwa Kathryn wakoraga akazi ko kumurika imideli na George Fossey III wakoraga akazi ko guhuza abakiriya n’Ibigo by’Ubwishingizi.

Ubwo yari afite imyaka itandatu gusa nyina na se baratandukanye buri wese ajya gutangira ubuzima bushya.

Kathryn yashatse undi mugabo witwa Richard Price wari umucuruzi. Uyu ntiyakunze Dian Fossey kuko yamuhezaga kenshi mu bikorwa by’umuryango kugera n’aho batashoboraga guhurira ku meza amwe.

Nyuma yo kubura urukundo mu muryango, yatangiye gutakariza abantu icyizere atangira gushakira urukundo mu nyamaswa.

Ubwo yari afite imyaka irindwi y’amavuko yari afite ifarashi yakundaga cyane nawe ikamukunda. Kuva icyo gihe ngo nibwo urukundo rw’inyamaswa rwatangiye.

Yifuzaga kwiga ibijyanye n’ubuvuzi ariko umubyeyi we ntiyamushyigikira kuko yashakaga ko yiga ibijyanye n’icungamutungo.
Yakomeje guhatiriza yiga ibyo yashakaga anashobora kurangiza amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ahagana mu mwaka wa1954.

Arangije yagiye gukora mu bitaro aho yitaga ku barwayi mu bitaro by’i Louisville n’ahandi hatandukanye muri Leta ya California.

Umunsi umwe uwari umuyobozi w’Ibitaro bya Louisville, Michael Henri n’Uwari umufasha we bamusabye ko yajya abafasha mu bikorwa by’ubuvuzi bw’amatungo yabo aho bororeraga akajya abivanga no kwita ku barwayi .

Fossey yarabyishimiye cyane maze afatanije n’uwo muryango bajya inama yo kuza gutemberera muri Africa. Yari afite amatsiko yo kubona zimwe mu nyamaswa zaho yarasanzwe abona kuri za tereviziyo gusa.

Gahunda yo kuza muri Afrika barayinogeje ariko kubera ubukene, abura amafaranga yagombaga kumufasha mu rugendo angana na 8000 by’Amadorari y’Abanyamerika ($).

Ayo mafaranga yagombaga kumufasha mu rugendo rw’ikiruhuko rw’ibyumweru bitatu yifuzaga gukorera muri Afrika.

Amaze kubura ayo mafaranga yagannye banki iramuguriza akabya inzozi ze.

Urugendo rwa Dian Fossey muri Afrika rwatangiriye mu gihugu cya Kenya muri Nzeli 1963. Ageze i Nairobi yahahuriye n’abandi Banyamerika barimo umukinnyi wa filime witwa William Holder na John Alexander bamwinjiza mu bijyanye no gutembera mu mapariki.

Basuye pariki zitandukanye zo muri Kenya, izo mu cyahoze ari ari Zaire, izo muri Zimbabwe na Zambia n’izo muri Tanzania. Banasuye pariki y’Ibirunga ku ruhande rw’u Rwanda na Congo.

Yaryohewe n’urugendo yagiriraga muri pariki zo muri Afurika bituma ahaca ingando mu rwego rwo kuzikoraho ubushakashatsi no kuzivuganira kuko zari zarayogojwe na ba rushimusi bicaga inyamaswa zabagamo.

Yaryohewe cyane n’urugendo yagiriye muri pariki y’Ibirunga mu Kirunga cya Mikeno. Aho niho yahuriye n’ingagi bwa mbere.

Yarazikunze yiyemeza kuhatura azitaho mu buryo bwo kuzikoraho ubushakashatsi, kuzivura no kuzirinda ibikorwa bya ba rushimusi.

Mu bushakashatsi yakoraga ku ngagi yabuhuriyemo n’Umunyamerika witwa Louis Leakey n’Umwongereza witwa John Godall.

Akazi yakoraga ntikari koroshye kuko aho yakoreraga mu cyahoze ari Zaire hari hari umutekano muke waterwaga n’inyeshyamba zari zarigometse kuri Mobutu, bituma n’ibikorwa bye bihagarara aza gukorera mu Rwanda.

Ubwo yabaga mu cyahoze ari Zaire inyeshyamba zaramushimuse zijya kumufungira ahitwa i Rumangabo.

Nyuma zaramurekuye azihaye ruswa ajya muri Uganda mu Mujyi wa Kisoro, nyuma aza kugirwa inama n’Umunyamerika witwa Rosamond Carr kuza mu Rwanda.

Ku itariki ya 24 Nzeli 1967, nibwo yashinze ikigo cy’ubushakashatsi cya Karisoke mu Mujyi wa Musanze hagati y’Ikirunga cya Kalisimbi na Bisoke ahabarizwa imiryango myinshi y’ingagi.

Kali ni ijambo yavanye kuri Kalisimbi yungaho Soke yavanye ku Kirunga cya Bisoke bihinduka Kalisoke, ikigo cy’Ubushakashatsi ku ngagi no ku zindi nyamaswa yatangije.

Ubwo yari mu Birunga yita ku ngagi ni naho Dian Fossey yakuye izina rya Nyiramacibiri.

Bizumuremyi Jean Bosco utuye ahitwa Bisate akaba yarahoze ari umukozi we ushinzwe isuku aganira na Kigalitoday ahuza n’abaturage bo muri ako gace avuga ko iryo zina yaryiswe bashaka gusobanura umugore uba wenyine mu misozi n’ingagi.

 

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe