Ibindi byamamare
Umunyarwandakazi Mbabazi Esther uri muba Pilote bambere kw’isi ni muntu ki?

Captain Mbabazi ni Umunyarwandakazi wavukiye mu buhunzi i Burundi, yize amashuri abanza muri La Colombière, ishuri ryatangijwe n’Umunyarwanda wari impunzi.
Mbabazi, Se amaze kwitaba Imana we n’abana bavukana bimukiye Mbarara muri Uganda gukomerezayo amashuri.
Avuga indimi zirimo Ikinyarwanda, Ikirundi, Igifaransa, Igiswahili n’Icyongereza.
Asoje amashuri yisumbuye yagiye kwiga mu ishuri riri mu Majyaruguru ya Uganda ryigisha ibijyanye n’indege rya Soroti Civil Aviation Academy East Africa.
Yabwiye Igihe ko uburyo yabonye amafaranga yo kujyayo no kugirango yemererwe kwigayo byari bigoye.
Muri iri shuri Mbabazi yizemo imyaka ine, mu gihe yagombaga kuryigamo imyaka ibiri, bitari ubuswa, ahubwo ku bw’amikoro make y’umubyeyi yari yarasigaranye.
Ikiciro cy’amasomo ya mbere yagisoje nta nkuru ndetse agaruka mu Rwanda ku bw’amahirwe asanga muri RwandAir bari gushaka abantu bazi gutwara indege, na we asaba akazi.
Mbabazi yagasabye inshuro ebyiri bidakunda, ku bwa gatatu muri 2010 baramufata.
Yahawe na RwandAir andi mahugurwa mu gutwara indege ayasoza muri 2012.
Uretse muri Uganda, Mbabazi yize no muri Kenya, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza n’ahandi.
Urugendo rwe rwambereye yaruhereye kuri Bombardier CRJ, imwe itwara abantu 75, ikora urugendo rutarenga nk’amasaha atatu, urugendo rwe rwambere rwavaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Ingege cya Kigali i Kanombe rwerekeza i Entebbe muri Uganda, rwamutwaye iminota hafi 35.
Yatwaye indege nyinshi zirimo n’inini ya mbere itwara abagenzi benshi ya Airbus itwara abantu 300.
Nka Airbus A380, ipima metero 73 z’uburebure na metero 24 z’ubuhagarike ikagira toni 560 z’uburemere.
Captain MbabaziUrugendo rwa mbere rurerure yatwayemo abagenzi ni urwavaga i Kigali rujya i Guangzhou mu Bushinwa, ibilometero bigera ku bihumbi 13, rushobora gutwara nk’amasaha 13 bijyanye n’imiterere y’ikirere.
Yinjiye muri ‘Capatain’s Club’, icyiciro kigize ihuriro ry’abagore batwara indege ku Isi ataruzuza imyaka 35, akaba ariwe Munyafurika rukumbi wari ubigezeho, nyuma yo kuzamurwa mu ntera akagirwa ‘Captain’.
Captain cyangwa se ‘Komanda’ ni we ufata ibyemezo byose mu bijyanye n’urugendo rw’indege, ni we muyobozi uba ushinzwe ubuzima bw’indege n’abayirimo bose mu gihe iri mu kirere.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze umunsi 1
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?