Wadusanga

Ibindi byamamare

Umuhanga Dr Frank Luntz akaba inshuti y’Urwanda ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Dr Frank Ian Luntz ni Umunyamerika wavutse ku wa 23 Gashyantare 1962 ni umwanditsi w’umuhanga ndetse akaba Umunyepolitiki akaba ari we washinze Ikigo cya Luntz Global abereye umuyobozi.

Uyu mugabo wavukiye mu gace ka
West Hartford ho muri Connecticut yize amashuri yisumbuye muri Hall High School, kaminuza ayiga muri Pennsylvania ibijyanye n’Amateka na Politiki mu gihe afite impamyabumenyi y’ikirenga [PhD] mu bya politiki yavanye muri Trinity College ya Oxford.

Dr Luntz yagaragaye mu biganiro bitandukanye kuri za televiziyo atanga ubusesenguzi ku ngingo zinyuranye.

Akunze gutumirwa mu biganiro birimo ‘The Colbert Report, Capital Gang, Good Morning America, Hannity, Hardball with Chris Matthews, Meet the Press, PBS NewsHour, Nightline n’ibindi.

Dr Frank Luntz yanditse inyandiko nyinshi z’ubusesenguzi bushingiye ku bitekerezo bye bwite ndetse n’ubushakashatsi aba yakoze aho zinyuzwa mu binyamakuru nka The Financial Times, The Los Angeles Times, The New York Times, The Wall Street Journal na The Washington Post.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe