Ibindi byamamare
Paul Rusesabagina watakambiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame akamufungura ni muntu ki?
Rusesabagina Paul yavukiye mu yahoze ari Komine Murama muri Perefegitura ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, mu Kagari ka Nkomero.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rusesabagina yakoraga muri Hotel des Diplomates, aho Jenoside igitangiye yagiye muri Hotel des Milles Collines, aba umuyobozi wayo.
Inyandiko ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG ivuga byimbitse amateka ya Rusesabagina.
Yamenyekanye cyane ku bwo kwiyita intwari yarokoye abatutsi n’abahutu bari bari muri Hotel Milles Collines muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Rusesabagina yatangije gahunda y’ubusambo abeshya amahanga ko ari we warokoye impunzi ziganjemo Abatutsi zari zahungiye muri Hotel des Mille Collines.
Yakoresheje iyo turufu abeshya abazungu bamufasha gukora filime yamenyekanye cyane ku izina rya Hotel Rwanda. Nyamara, nta ruhare na ruto Paul Rusesabagina yagize mu gukiza abo bantu, ahubwo yarabasahuye, bamwe akabagambanira, kandi agakorana bya hafi n’inzego z’iperereza za Guverinoma y’abicanyi. Abumvise ibinyoma bye, mu bihe bitandukanye bagiye bamuha ibihembo.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusi, mu biganiro Paul RUSESABAGINA yagiye atanga hirya no hino mu mahanga, yirengagije ukuri nkana yemeza ko habaye Jenoside ebyiri mu Rwanda.
Paul RUSESABAGINA yagoretse amateka nkana yerekana ko abatutsi bahunze igihugu muri 1959 ngo kubera ko bakoranaga n’Umukoloni.
Mu biganiro yagiye atanga mu bihe binyuranye, Paul RUSESABAGINA yavugaga ko ko abarenga 50% y’abakoze Jenoside bakatiwe n’Inkiko z’u Rwanda ndetse n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, barengana, ngo bazizwa gusa ko ari Abahutu.
Hirya yo kugoreka amateka nkana, Rusesabagina yanagaragaye mu buryo bweruye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, birimo gushinga no gushyikira imitwe y’iterabwoba.
Ubuhamya bw’abantu bitandukanije na FDLR barimo abari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwayo bwa gisilikare wemeza ko RUSESABAGINA yakusanyije amafaranga hirya no hino mu mahanga akayoherereza FDLR mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo agamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu bitangazamakuru binyuranye, Rusesabagina yagiye yigamba kenshi kugira uruhare mu kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.
Muri 2020 yarafashwe ndetse akatirwa gufungwa imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba.
Nyuma y’imyaka ibiri tariki ya 24 Werurwe 2023 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamuhaye imbabazi nyuma yuko Rusesabagina amwandikiye ibaruwa amusaba imbabazi ararekurwa asubira muri leta zunze ubumwe za America
Yashinjwe gutegura no gutera inkunga ibitero byiciwemo abantu umutwe wa FLN wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 4
Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?