Ibindi byamamare
Nyampinga wa mbere w’u Rwanda Nubuhoro Jeanne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari muntu ki?

Miss Nubuhoro Jeanne, yari umunyarwandakazi wavukiye mu Mujyi wa Kigali.
Yavukaga kuri Munyankindi Jean na Nyiramadadari Mediatrice.
Bari batuye i Ndera ari na ho yiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nubuhoro Jeanne ni we watorewe kuba Nyampinga wa mbere w’u Rwanda mu 1991.
Ni ibirori byabereye kuri Hotel Meridien ubu yahindutse Umubano Hotel.
Miss Jeanne atorwa yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, aho ku ishuri rya Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil i Byumba.
Nubuhoro Jeanne na mama we bahungiye mu Burundi mu 1992.
Bahunze kubera itotezwa n’akarengane byakorerwaga Abatutsi mu Rwanda icyo gihe.
Ubwo yari ageze i Burundi muri uwo mwaka yaje guhatana mu irushanwa rya Nyampinga w’u Burundi.
Yaje kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere.
Mu Burundi haje kuba intambara ishingiye ku butegetsi.
Mu mwaka w’i 1993 yagarutse mu Rwanda n’umubyeyi we.
Mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Jeanne n’abavandimwe be baje guhungira ku bitaro bya Caraes Ndera.
Nyuma yo guhungira kuri ibi bitaro ingabo za Minuar zaje kuhava.
Kuva tariki ya 11 Mata, abasirikare ba MINUAR baragiye.
Abatutsi bari bahahungiye bagerageje kwirwanaho uko bashoboye kugeza ku itariki ya 17 Mata.
Kuri iyo tariki, ni bwo Miss Nubuhoro, nyina, musaza we Jean Fidele Mutaganira na mukuru we Mutesi Paulina baje kwicirwa kuri ibi bitaro.
Miss Jeanne yari bucura iwabo mu muryango w’abana 8.
Muri 2017, Mudahunga Jean Marie, musaza wa Nubuhoro Jeanne, yabwiye itangazamakuru ko mushiki we yishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside.
Mu buhamya bwatanzwe n’abarokokeye i Ndera hari abahamya ko interahamwe zavanye uyu mukobwa mu bandi zimukorera iyicarubozo.
Ngo interahamwe zamujombaguraga ibyuma zikanamubwira zimwishongoraho ko ‘ari we Nyampinga w’u Rwanda’.
Ati: “Ibyo kuba Miss byatumye ahigwa cyane, yarabizize cyane, abatanze ubuhamya mu barokokeye i Ndera”.
Akomeza avugako bavuze uburyo mushiki we bamukuye mu bandi baramushinyagurira, bamujombaga ibyuma ndetse bamukorera ibintu byinshi bibi.
Mu muryango wa Nubuhoro Jeanne hasigaye abana batatu mu bana umunani.
Bamwe bishwe muri Jenoside abandi bapfa urupfu rusanzwe mu myaka yashize.
Iwabo aho bari batuye i Ndera mu Karere ka Gasabo haje guhinduka amatongo.
Ikindi nuko Nubuhoro Jeanne atorwa nta gihembo yahawe kizwi nk’uko abo mu muryango we babitangaje.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 7
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze amasaha 10
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?