Wadusanga

Ibindi byamamare

Numero ye ya telefoni kuyibona bigutwara ibihumbi (500,000rwfrs), Umunyarwandakazi Yolo The Queen ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Phionah Kirenga azwi nka Yolo The Queen ku mbuga nkoranyambaga, amakuru  avugako yaba yaravukiye i Burundi ariko agakurira mu Rwanda kuko we ntajya agira icyo abitangazaho.

Ni umukobwa watangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 2020, biba akarusho mu gihe isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid, nyuma y’uko yari amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto hejuru nta kintu yambaye uretse udupfukamunwa yari yapfukishije amabere.

Yolo The Queen ntaba i Kigali ahubwo  aba i Rwamagana cyangwa i Nyamata , akaba ariho yubatse.

Yize kuri  Amie Des Enfants na King David, yiga kuri iki kigo kubwamategeko yarahari iyo bagudataga wafunze inguni (guteretana) uri umukobwa barakogoshaga, ibi rero nibyo byaje kuba kuri Yolo The Queen yanga kwemera ko bamwogosha aracika arigendera nkuko amakuru abivuga.

Nyuma yigihe bagenzi be baje kumubonana imiterere idasanzwe irimo ikibuno giteye mu buryo butangaje niko kujya bamubaza ibanga yakoresheje akababeshyako hari amavuta atuma ikibuno gitera neza kuburyo hari nabamuhaga amafaranga bagirango ayabahe batere nkawe ariko bikarangira byanze.

Yolo The Queen ni umusilamukazi ndetse mu buzima busanzwe butari ubwo kumbuga nkoranyambaga arambara akikwiza.

Yavuze ko umuntu umushimisha mu buzima bwe ari nyina, ni mu gihe igice cy’umubiri we akunda ari amaguru ye.

Kimwe mu bintu bituma Yolo The Queen atagaragara mu ruhame harimo no kuba yarigeze gutoborwa ikibuno n’abana biganye kuri King David, igihe yari yasohokanye n’inshuti ze yaje guhurira aho hantu n’abahungu bari bamuzo akiga niko kujya impaka yewe basheya n’amafaranga bamwe bemezako ikibuno afite atari icyanyacyo niko bamwe kujya kuzana ipensi barayimujomba baranamukomeretsa bimuviramo kujya kwa mu ganga acika kujya mu ruhame atyo, akaba ari nabwo yafashe umwanzuro ava i Kigali yigira gutura i Rwamagana.

Yolo The Queen yakunze kugaragaza ko ari gukurikirwa na Drake ndetse inshuro nyinshi akagaragaza ubutumwa bandikirana buganisha ku rukundo gusa biza kurangira Drake yerekanye undi mukobwa yihebeye, muri 2024 zaje kubyara amahari nabakurikira Yolo The Queen bamushinjaga ko inkuru za Drake ari impimbano.

Drake uri mu baraperi bakomeye ku Isi ubusanzwe yitwa Aubrey Drake Graham, Graham ndetse ni na rimwe mu mazina Yolo The Queen yabwiye umwe mu bamukurikira ubwo yamubazaga uko umwana yabyaye yitwa byagaragaje umubano wabo.

Umuhanzi Harmonize nawe yirutse inyuma ye kuko hari n’igihe bagaragaye bishimanye uyu mukobwa yamusuye mu rugo iwe muri Tanzania.

Yolo The Queen mu mwaka wa 2023 nimero ya telefone ye kuyibona yatangaje ko ari ukwishyura.

Nyuma Yolo The Queen yahise agaragaza igiciro ko ari ibihumbi 500Frw maze abantu bamukunda batari bacye bahita batangira kwishyura dore ko hari n’abarengeje bageza ku 900,000Frw abandi nabo batanga 500,000Frw ku buryo yahise abona miliyoni 2.6Frw.

Yolo The Queen udakunze kugaragara cyane mu ruhame muri 2023 yemereye abantu 10 bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze kwifatanya nawe mu birori by’isabukuru y’amavuko yabereye i Nyamata mu Bugesera ariko abari bemerewe kuyitabira bategetswe gusiga Telephone zabo ndetse bari hejuru y’imyaka 29.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe