Wadusanga

Ibindi byamamare

Niyonkuru Zephanie wabaye umusifuzi mpuzamahanga, akaba umunyamabanga wa MINISPORTS ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Niyonkuru Zephanie afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza y’i Londres (SOAS University of London).

Yize ibijyanye n’iterambere kandi mu Ishuri ryo muri Suède ryigisha ibijyanye n’imiyoborere no muri Kaminuza ya Jiangxi mu Bushinwa.

Niyonkuru Zephanie yabaye umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya siporo mu Rwanda.

Tariki ya 23 Kanama 2024, hasohotse itangazo ryavugaga ko Bwana Niyonkuru Zephaine yavanywe ku mirimo yo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).”

Kwamamaza

Niyonkuru Zephanie Yabaye umusifizi  mpuzamahanga w’umupira w’amaguru aho yasifuraga ku ruhande (umusifuzi w’igitambaro) mu mupira w’amaguru.

Niyonkuru Zephanie yakoze nku muyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB.

Akaba yari yarabanje gukoramo nk’umuyobozi mu rwego rw’abikorera mu mishinga y’iterambere itandukanye.

Mr. Niyonkuru yahagarariye u Rwanda muri USAID nu gace k’iburasirazuba bw’africa mu bucuruzi n’ishoramari.

Kwamamaza

Zephanie yakoze kandi muri banki y’isi, mu bufatanye mpuzamahanga mu by’imari, nk’umugenzuzi w’igihe gito, aho yakoraga mu gushakashaka ibifitanye isano n’ishusho y’ubugenzuzi n’ihangana mu biribwa n’ibiyobyabwenge mu nganda zo mu Rwanda.

Muri Nzeri 2021 Zephanie yasezeranye mu mategeko n’umugore we.

Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe