Ibindi byamamare
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Karasira Juvénal, yavukiye ahitwa mu Rutobwe mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga.
Karasira yavukiye mu muryango w’abakirisitu, ababyeyi be akaba ari Ngenubundi Félicien na Kanyanja Catherine.
Amashuri abanza yayize i Bishike, i Cyeza n’i Shyanda.
Karasira yakomereje muri Institut Catéchetique Africain i Butare ahavana impamyabumenyi muri gatigisimu.
Ibi byatumye akora imirimo myinshi yo mu rwego rwa Kiliziya Gatolika.
Karasira hagati y’i 1974 na 1980 yakoraga nk’umukangurambaga wa gatigisimu muri Paruwasi ya Cyeza na ‘Doyenne’ ya Kanyanza.
Hagati y’i 1980 na 1991 yakoze muri Centre National de Pastoral Saint Paul i Kigali.
Kurundi ruhande Karasira Juvénal yabifatanyaga n’akazi ko gusemura inyandiko.
Yakoreye Inama y’Abepisikopi mu Rwanda guhera mu 1984 kugeza mu 1990.
Karasira muriyo myaka y’i 1984 kugeza mu 1990, nibwo yagize uruhare mu guhindura Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda afatanyije n’abandi bari kumwe mu itsinda.
Karasira Juvénal yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri 2016.
Karasira yitabye Imana tariki ya 15 Gicurasi 2020 afite imyaka 72.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umuramyi w’icyamamare, Umuvugizi wungirije wa ‘RDF’ Simon Kabera ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Yatewe inda ageze mu wa gatandatu yanga kuyikuramo, Umuhanzikazi Winnie Nwagi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Yarokoye ubuzima bwa Perezida Kagame n’umuryango we, Umwamikazi Rosalie Gicanda yari muntu ki?