Wadusanga

Ibindi byamamare

Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Karasira Juvénal, yavukiye ahitwa mu Rutobwe mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga.

Karasira yavukiye mu muryango w’abakirisitu, ababyeyi be akaba ari Ngenubundi Félicien na Kanyanja Catherine.

Amashuri abanza yayize i Bishike, i Cyeza n’i Shyanda.

Karasira yakomereje muri Institut Catéchetique Africain i Butare ahavana impamyabumenyi muri gatigisimu.

Kwamamaza

Ibi byatumye akora imirimo myinshi yo mu rwego rwa Kiliziya Gatolika.

Karasira hagati y’i 1974  na 1980 yakoraga nk’umukangurambaga wa gatigisimu muri Paruwasi ya Cyeza na ‘Doyenne’ ya Kanyanza.

Hagati y’i 1980  na 1991 yakoze muri Centre National de Pastoral Saint Paul i Kigali.

Kurundi ruhande Karasira Juvénal yabifatanyaga n’akazi ko gusemura inyandiko.

Kwamamaza

Yakoreye Inama y’Abepisikopi mu Rwanda guhera mu 1984 kugeza mu 1990.

Karasira muriyo myaka  y’i 1984 kugeza mu 1990, nibwo yagize uruhare mu guhindura Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda afatanyije n’abandi bari kumwe mu itsinda.

Karasira Juvénal yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri 2016.

Karasira yitabye Imana tariki ya 15 Gicurasi 2020 afite imyaka 72.

Kwamamaza

 

Abasomye iy’inkuru: #9,625
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe