Wadusanga

Ibindi byamamare

Niwe wahanze amafaranga y’amanyarwanda utunze, Kilimobenecyo yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Kilimobenecyo Alphonse.

Ibintu bijyanye na ibugeni yabutangiye akiri muto, yiga mu Ishuri ry’Ubugeni ku Nyundo.

Yaje gutsinda, asoje abona amahirwe yari yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Yakomereje iby’ubugeni muri Institut des Beaux-Arts de Kiev, yiga ibijyanye na ‘Arts graphiques’.

Kwamamaza

Asoje amasomo, yagarutse mu Rwanda, mu 1988 abona akazi mu Icapiro ry’Ibitabo by’abanyeshuri.

Akaba  yari ashinzwe ibijyanye no gutekereza ibishushanyo, gukosora amagambo no gukora inyigishusho ‘design’.

Yatangiye akoresha intoki kuko icyo gihe mudasobwa zari zitaraza, gusa yaje kugura iye bwa mbere mu 1989.

Yahanze Ibendera ry’Igihugu, ryatangiye gukoreshwa tariki ya 31 Ukuboza 2001.

Kwamamaza

Iri bendera n’ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda, yarushije abandi bari bahatanye, ibye aba aribyo bitsinda ku rwego rw’igihugu

Ubwo yahangaga ibendera ry’igihugu, igitekerezo cyo gushyiramo izuba cyari icye bwite, mu byo bari basabwe gutekereza, nta cyari kirimo.

Ni we wahanze kandi byinshi mu birango bikoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda magingo aya.

Kuva ku miterere y’uburyo amagambo agomba kuba yanditse ku bikoresho byazo, kugera ku birango by’imitwe itandukanye ya gisirikare, yabigizemo uruhare.

Kwamamaza

Yahanze kandi n’ibindi birango byagiye bikoreshwa mu birori binyuranye harimo n’Ingabo yahawe Perezida Kagame muri 2017.

Yashushanyije inoti zirimo iya 5000 Frw, 2000 Frw, 1000 Frw na 500 Frw.

Yahanze  n’ibiceri birimo icy’amafaranga 100 gikoreshwa.

Yari umuntu uca bugufi,  ufite impano idasanzwe, agakunda kuganira no gutebya ku buryo abantu bato bamwibonagamo.

Kwamamaza

Kilimobenecyo, ni gake cyane yavuzwe mu itangazamakuru nubwo yakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Kilimobenecyo yapfuye tarikiya ya 19 Mata 2025, afite imyaka 66.

 

Abasomye iy’inkuru: #6,682
Kwamamaza
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe