Wadusanga

Ibindi byamamare

Niwe muyobozi mukuru w’inama y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na kaminuza ‘HEC’, Dr. Edward Kadozi ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Edward Kadozi, afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri ‘Master’s’ mu mitegekere ya politiki.

Yayikuye muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa.

Muri 2019, Dr. Edward Kadozi yabonye impamyabumenyi y’ikirenga ‘PhD’ mu bukungu.

Yayikuye muri Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi.

Kwamamaza

Afite ubunararibonye mu birebana n’iterambere ry’ubumenyi, isoko ry’umurimo, ubukungu bw’abimukira ‘Economics of migration’.

Uyu mugabo  yayoboye ubushakashatsi bwinshi bw’abakandida ba PhD, Master’s, na Bachelor’s, muri kaminuza zo hirya no hino ku isi.

Afite ubumenyi mu iterambere kandi  ry’umusaruro w’abantu ‘Human capital development’.

Ni impuguke mu birebana n’ubucuruzi n’ubukungu bushingiye ku bidukikije n’ingufu.

Kwamamaza

Kadozi azi neza gusesengura no gutegura politiki.

Yakoze ubushakashatsi butandukanye ku ngingo zirebana n’ubukungu, iterambere n’imibereho rusange.

Kwigisha ni ibintu bimuba mu maraso uhereye mashuri makuru na kaminuza zirimo Kaminuza y’u Rwanda na ULK.

Aha hose ahatanga ubumenyi mu bujyanye n’amasomo y’ubukungu bw’iterambere, politiki z’ubukungu n’ubukungu bushingiye ku bidukikije.

Kwamamaza

Muri 2013, yagizwe umutoza w’ibanze mu gutegura no gusesengura politiki muri Rwanda Management Institute.

Yanahawe inshingano z’umuyobozi w’amahugurwa mu Kigo cy’Iterambere rya Politiki ‘CDP’.

Tariki ya 20 Mutarama 2025,  Dr. Kadozi Edward yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza ‘HEC’.

Ni umwanya yagiyeho asimbuye Rose Mukankomeje wari uwuriho kuva 2019.

Kwamamaza

 

Abasomye iy’inkuru: #8,903
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe