Wadusanga

Ibindi byamamare

Niwe muto muri Guverinoma yavutse mu 1990, Dr Ivan Butera ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Dr Ivan Butera ni umunyamabanga muri Minisiteri y’ubuzima kuva mu Gushyingo kwa 2022.

Dr Ivan Butera mubagize guverinoma yashyizweho tariki ya 16 Kanama 2024 niwe muto urimo kuko yavutse muri Mata 1990.

Yavukiye mubuhungiro aza kugaruka mu rwanda afite imyaka 4, yize amashuri abanza nayisumbuye mu Rwanda muri IFAK na Lycée ke Kigali.

Muri 2009 yagaga muri kaminuza nkuru y’urwanda ibijyanye n’ubuganga kugera muri 2014.

Dr Ivan Butera yarangije muri kaminuza nkuru y’urwanda mu kiciro cya kabiri mu bijyanye no kubaga.

Yahise akomereza i Butaro muri kaminuza ya UGHE aho yize imyaka ibiri ahakura Master’s muri 2017, yarakomeje abona PhD yakuye muri kaminuza ya Liège mu Bubiligi nk’inzobere mu bijyanye n’utunyangingo tw’umubiri wa muntu.

Dr Ivan yakoze mu bitaro bya Butaro nkuwimenyereza umwuga aho yamaze umwaka umwe kuva muri Nzeri 2014 kugera muri Nzeri 2015 , hagati ya Nzeri no mu Kuboz a 2021 yakoraga bitaro byabgisirikare i kanombe .

Kuva muri Nyakanga 2021 kugera ahawe inshingano muri Minisiteri y’ubuzima yari umunyamabanga nshingwabikorwa mu rwego rushinzwe imyigishirize y’Abakozi mu rwego rw’ubuzima.

Dr Ivan Butera avuga neza indimi zirimo Icyongereza, Igifaransa n’ikinyarwanda.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe