Ibindi byamamare
Niwe munyarwanda wambere wigishije muri kaminuza ya Havard, Prof Augustin Banyaga ni muntu ki?

Prof Augustin Banyaga yavukiye mu Rwanda tariki ya 31 Werurwe mu 1947, avukira mu ntara y’amajyaruguru ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba muri Komini Kiyombe.
Ni umunyamibare kabuhariwe waje ubwenegihugu bwa leta zunze ubumwe za Amerika.
Yigishije imibare muri Kaminuza ya Pennsylvania, ibarizwa muri Leta ya Pennsylvania, ikaba imwe mu zikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Prof. Banyaga yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza muri kaminuza yo mu Busuwisi mu 1971.
Yabonye kandi impamyabumenyi y’ikirenga mu mibare mu mwaka wa 1976 ayikuye muri kaminuza y’ I Geneve aho mu (University of Geneva).
Uwamuyoboye mu kwandika igitabo cye ni André Haefliger, uyu nawe akaba umuhanga kabuhariwe mu mibare ukomoka mu busuwisi.
Guhera mu 1977 kugeza mu 1978, Banyaga yabaye umunyamuryango w’ikigo cyigisha amasomo yo ku rwego ruhambaye rw’abitegura guhabwa impamyabumenyi ya Ph.D kiri ahitwa Princeton muri leta ya New Jersey muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Kuva mu 1978 kugeza mu 1982, Banyaga yabaye umwarimu wungirije muri kaminuza iri muzikomeye ku Isi ibarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika ya Havard (Havard University).
Yabaye kandi mwarimu wungirije muri kaminuza ya Boston kuva mu 1982 kugeza mu 1984.
Yigishije muri kaminuza ya Pennslyvania nka mwarimu wungirije nanone muw’1984.
Bwana Banyaga Augustin yagizwe umwarimu wuzuye (Full Professor) muri iyi kaminuza guhera mu 1992.
Ubushakashatsi bwa Prof. BANYAGA Augustin, bwibanze cyane ku mibare yo mu gice cyiswe (symplectic topology) aha hazamo Aligebure (Algebra) , Gewometiri (Geometry), Tipoloji(Typology), kontakiti (Contact), Puwaso (Poisson), dinamike (Dynamics Sympletic) hamwe n’ayandi moko menshi y’imibare ashoborwa n’abafite umutwe ufunguye.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?