Wadusanga

Ibindi byamamare

Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Nduwayo Léonard yavutse tariki ya 10 Kamena 1958.

Yavukiye ahahoze ari Byumba muri komini Giti, ubu ni mu Karere ka Gicumbi ho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Avuka kuri Patrice Kanyamugenge na Marciana Kabagwira.

Aha yavukiye ninaho yatangiriye amashuri abanza, akomereza ayisumbuye mu Iseminari Nto yo ku Rwesero.

Kwamamaza

Ikiciro gisoza ayisumbuye yakirangirije muri Collège Saint André i Nyamirambo.

Nduwayo yakinnye umukino wa Basketball, mu makipe atandukanye ndetse n’ikipe y’Igihugu mu 1988.

Yatangiye umwuga w’ubuvuzi ahereye i Kigali, ubwo yari arangije amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mm yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Yabaye kandi umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kacyiru.

Kwamamaza

Nduwayo mu 1990 yahawe buruse yo kujya kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bufaransa.

Yaragiye kwiga ibijyanye na ‘Endocrinologie, Diabétologie et Nutrution’ mu gihe cy’imyaka ine.

Arangije amasomo yabuze uko ataha kuko mu Rwanda hari Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yahawe  akazi ko kwigisha muri iyi kaminuza yizemo.

Kwamamaza

Yakoze kandi mu bitaro byari byegeranye na kaminuza atari izindi mpuhwe ahubwi byari mu rwego  rwo gukomeza kumureshya ngo adataha.

Dr. Nduwayo niwe eashinze umuryango witwa ‘Belle Vie’.

Akaba ariwe wavuye umuhanzikazi Aline Gahongayire diabète yaramaranye hafi imyaka 20.

 

Kwamamaza
Abasomye iy’inkuru: #7,829
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe