Ibindi byamamare
Niwe mugore wambere wahawe impamyabumenyi mu by’amategeko muri Havard, Erlinda Arce ni muntu ki?

Erlinda Arce Ignacio Espiritu yakuriye mu gace gato kicyirwa giherereye muri Philippine mu myaka y’i 1930.
Se umubyara yabaye Guverineri w’intara ya Mindoro muri manda enye, mu gihe mu byara we yari umunyamategeko gusa icyo gihe nta bagore benshi bari mu banyamategeko.
We yavuzeko Abagore icyo gihe basigaraga mu rugo, abandi bakiga ubwarimu.
Abayapani bamaze kwigarurira igihugu cye nyuma y’intambara y’isi, yabaye umwe mu banyamategeko babagore mu gihugu cye hagati y’i 1947- 1951.
Ubwo yigaga amategeko muri Manuel L. Quezon School of Law muri Manila, nibwo yahuye n’umusore baje kubana.
Icyo gihe we n’umusore bari barapanze gushakana basoje amashuri, ariko Se arabimwangira amusaba gukomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Undi yahise amusaba kujya kwiga Harvard Law School nko kumunaniza kuko bemeraga ko Abagabo aribo biga amategeko gusa kiriya gihe.
Nubwo byari bigoye kuriwe yaragerageje ndetse n’umusore bakundanaga Benjamin EEspiritu aramutegereza bakorera ubukwe muri Cambridge.
Bagarutse muri Philippine nyuma y’imyaka ibiri n’igice babyarana umwana w’umuhungu, nyuma umugabo we ahita apfa.
Yabaye umugore wa mbere wahawe impamyabumenyi mu mategeko muri Harvard Law School (HLS).
Nubwo yahuye n’imboga mizi mu guhindura imyumvire ku buryo bwo kwiga ndetse n’imikorere y’amategeko muri Amerika, Espiritu yashimiye abarimu be muri HLS kuba baramwigishije uburyo bwo gutekereza vuba.
Mu myaka ya 1960, Espiritu yahinduye umurongo, atangira kuyobora ubucuruzi bw’umuryango we ndetse anaba perezida w’ishami ry’imari rya banki mu karere ka Mindoro mu gihe cy’imyaka 30.
Yashyize imbere gufasha abari mu bukene binyuze mu gutanga inguzanyo z’ubucuruzi kumishinga mito, gukemura ibibazo by’amacumbi ndetse no gufasha abanyeshuri kubona amahirwe yo kwiga.
Mu 2007, yagarutse muri HLS nk’umushyitsi w’icyubahiro, asubiza amaso inyuma ku ruhare rwa kaminuza ku buzima bwe no ku kazi ke.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?