Ibindi byamamare
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
Nshuti Muheto Divine yavutse tariki 21 Ukuboza 2003, avukira mu Mujyi wa Kigali ari naho yakuriye we n’abana bane bavukana, akaba uwa kabiri muri bo.
Mu 2021, nibwo yasoje amashuri yisumbuye muri Fawe Girls’ School mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumwenyi bw’Isi [MEG].
Amashuri abanza yize kuri Kingdom Education Center.
Kwiga ishami ririmo imibare n’ubukungu, ni ibintu avuga ko yakuze akunda kuko aya masomo yombi yayumvaga, bituma yiyemeza kuba ariyo asozamo amashuri ye yisumbuye, kandi agaragaza ko yatsinze neza ikizamini cya Leta.
Hashize igihe gito asoje amashuri yisumbuye, yabonye itangazo rya Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, rihamagarira abakobwa kwiyandikisha muri iri rushanwa, bihurirana n’uko kuva akiri ku ntebe y’ishuri yakurikiranye urugendo rw’iri rushanwa, muri we akumva ko igihe nikigera ntakabuza azitabira.
Ubwiza bwa Muheto bwabonywe bwa mbere na Miss Mutesi Jolly wari mu Kanama Nkemurampaka k’amajonjora ka Miss Rwanda 2022. Icyo gihe, Miss Mutesi Jolly yabwiye Muheto ko yabonye ubwiza bwe. Agira ati “Muheto uri mwiza pe!”.
Yabaye Nyampinga wa 12 watowe mu mateka y’iri rushanwa ku butaka bw’u Rwanda.
Miss Muheto yahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai Venue yatanzwe na Hyundai Rwanda. Anagenerwa buri kwezi umushahara wa 800 000 Frw mu mwaka wose.
Mu bindi yemerewe harimo inkunga yatanzwe na Africa Improved Foods mu gushyira mu bikorwa umushinga we. We na begenzi be icumi bageze mu cyiciro cya nyuma bemerewe buruse na Kaminuza ya Kigali.
Nshuti Divine Muheto yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, asimbuye Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace.
Muri 2023 yakoze impanuka yamuteye ibikomere cyane cyane ijisho aho rimwe rye ryagize ikibazo ajyanwa mu bitaro bya ‘La Croix du Sud’ aho benshi bazi nko kwa Nyirinkwaya nyuma aza gukira.
Tariki ya 29 Ukwakira 2024, ni bwo Polisi y’u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza ko dosiye ya Miss Muheto yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha akurikiranyweho ibyaha birimo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?