Wadusanga

Ibindi byamamare

Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Karangwa Charles ni umunyarwanda wagaragaje ubumenyi buhambaye mu bijyanye  n’iterambere no kubungabunga ibidukikije mw’isi.

Charles Karangwa ni umunyarwanda wagaragaje urwego rudasanzwe kw’isi
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubucuruzi n’Ubuyobozi.

Yayikuye muri Kaminuza ya African Leadership, yakurikiranye ibijyanye no kubakira ubushobozi imishinga yo kubungabunga ibidukikije.

Afite impamyabumenyi kandi y’ikiciro cya gatatu mu bijyanye no kurwanya ubukene, gushyiraho politiki no kuzishyira mu bikorwa hagamijwe kurengera ibidukikije.

Kwamamaza

Iyi akaba yarayikuye muri Kaminuza ya Londres mu Bwongereza.

Karangwa yakoze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR.

Yakoze mu Ikigo cyita ku kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi, Care International, Oxfam.

Muri 2023 Charles Karangwa yagizwe umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe ibidukikije.

Kwamamaza

Ni inshingano yahawe mu Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga uharanira kubungabunga ibidukikije (IUCN) rifite icyicaro mu Busuwisi.

IUCN ni Umuryango Mpuzamahanga ukora mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no gukoresha neza umutungo kamere.

Karangwa yabaye umuyobozi w’urwego rwa Sisitemu y’ubutaka, amashyamba, ubutaka, no gushaka ibisubizo mu kubungabunga ibidukikije n’ubuhinzi burambye muri IUCN.

Ni inshingano yahawe ku Mugabane w’Afurika by’umwihariko muri  Kenya.

Kwamamaza

Yahagarariye  IUCN mu Rwanda kuva muri Mutarama 2016.

Yagizwe uhagarariye igihugu cya Kenya akaba n’umuyobozi w’akarere ushinzwe imiterere y’ubutaka kuva muri Kamena 2021 kugeza muri Mata 2023.

Afite uburambe bw’imyaka  myinshi mu bijyanye n’iterambere no kubungabunga ibidukikije yakuye muri Afurika na Aziya.

 

Kwamamaza
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe