Ibindi byamamare
Ni umunyamideli ukomeye cyane mu Burayi, Christelle Yambayisa ni muntu ki?
Christelle Yambayisa ni Umunyarwandakazi wamamaye mu kumurika imideli wabigize umwuga, yamenyekaniye mu Bufaransa aho yabitangiye mu 2015 ubwo yari afite imyaka 21 y’amavuko.
Uyu munyamideli yitabiriye ibirori by’imideli bikomeye birimo Paris, London na Milan fashion Week n’ibindi.
Yambayisa yavukiye mu Rwanda ariko akurira mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, aho yageze mu 1996 ari kumwe n’umuryango we.
Nyuma yaje kujya kuba mu Mujyi wa Paris, ari na wo Murwa Mukuru w’u Bufaransa.
Mu kiganiro yagiranye na Vogue mu gice cya ‘Une fille, un style’, Yambayisa yatangaje ko yinjiye mu byo kumurika imideli mu buryo busa nk’impanuka.
Christelle Yambayisa yize ibijyanye n’Ubukungu Mpuzamahanga (International Economics).
Amaze gukorana n’ibigo birimo Hermès ikomeye mu nzu z’imideli ku isi yo mu Bufaransa.
Yabaye Ambasaderi wa Mr K_ ODA Paris ikora ibijyanye no kurimbisha inzu(interior design), inzu y’imideli ya Ami Paris n’ibindi, ni umufotozi kandi ukomeye.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?