Abanyapolitiki
Ni ishyiga ry’inyuma mu mutwe wa Hamas, Marwan Issa ni muntu ki?

Hamas ntabwo yigeze yemeza amakuru ko Marwan Issa, umuyobozi mukuru wungirije w’ishami rya gisirikare rya Hamas ryitwa Izz al-Din al-Qassam, yiciwe mu gitero cy’indege cya Isiraheli mu kwezi kwa gatatu 2024, nk’uko byatangajwe na White House, ibiro bya perezida wa Amerika ariko n’umwe mubateye ubwoba.
Uyu muyobozi wo hejuru mu bya gisirikare mbere y’amakuru y’urupfu rwe, yari ku rutonde rw’abantu Isiraheli ishakisha cyane kandi yarakomeretse igihe Isiraheli yageragezaga kumwica mu 2006.
Ingabo za Isiraheli zamufunze imyaka itanu mu gihe cy’imyivumbagatanyo ya mbere izwi nka Intifada kubera ibikorwa bye muri Hamas.
Ubuyobozi bw’Abanyapalesitine bwamutaye muri yombi mu 1997 ariko aza kurekurwa nyuma ya Intifada ya kabiri mu 2000.
Indege z’intambara za Isiraheli zasenye inzu ye inshuro ebyiri mu bitero byazo kuri Gaza mu 2014 no mu 2021, maze zica umuvandimwe we.
Ntabwo isura ye yari izwi mbere y’umwaka wa 2011 igihe yabonekaga ku ifoto irimo abantu benshi yafashwe igihe harimo hanahanwa imfungwa.
Bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu gutegura ibitero kuri Isiraheli birimo n’ibiheruka kuba.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?