Ibindi byamamare
Ni igihangange akaba n’inshuti y’Urwanda, Stewart Maginnis ni muntu ki?

Stewart Maginnis , ni Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga kibungabunganga Ibidukikije (IUCN).
Yaje mu Rwanda muri Nyakanga 2022, mu nama Mpuzamahanga ya IUCN yiga ku kubungabunga ibyanya bikomye muri Afurika (IUCN Africa Protected Areas Congress).
Ni umuhinzi wabihuguriwe ariko akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza [Masters] mu bijyanye n’Amashyamba n’ikoreshwa ry’Ubutaka yavanye muri Kaminuza ya Oxyford. Ndetse yanize muri Kaminuza ya Manchester.
Stewart akunda cyane ibijyanye no kubungabunga amashyamba, iterambere ry’abaturage by’umwihariko abo mu bice by’icyaro ndetse no gucunga ibijyanye n’umutungo kamere.
Ni umugabo ufite uburambe bw’imyaka myinshi mu kazi kajyanye no kurengera ibidukikije, gucunga umutungo kamere no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’iterambere rirambye aho yabikoze mu bihugu birimo Tanzania, Sudan, Ghana na Costa Rica.
Stewart yakoranye n’imiryango mpuzamahanga ibungabunga umutungo kamere ndetse n’ikora ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ikirere.
Amaze imyaka myinshi afatwa nk’umuyobozi wagize uruhare mu rugamba rwo kongera kugarura amashyamba [Forest landscape restoration, FLR], aho kuri ubu ibihugu byinshi byo ku Isi bimaze kuyoboka urwo rugamba rwo kurwanya itemwa ry’amashyamba ndetse no gutera andi aho yari yaracitse.
Ni umwe mu mpirimbanyi z’amasezerano yitiriwe Bonn Challenge, gahunda yari igamije gusubiranya hegitari miliyoni 150 zahozeho amashyamba akaza kwangizwa ku Isi, zigasubiranywa bitarenze 2020.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?