Wadusanga

Abakora Sinema

N’ icyamamare mu mideli, umubyinnyi, umukinnyi wa Filimi, Uwera Judy ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Yitwa Uwera Judy ni umwe mu bakunzwe n’abenshi kumbuga nkoranyambaga n’abatari bake yaba Instagram, Tiktok, Youtube n’ahandi.

Uwera Judy ni umunyamideli, umukinnyi wa Filme n’umubyinnyi udasanzwe, yakunzwe binyuze muri Filme ‘Secret Love’ n’izindi.

Uwera Judith uzwi kumazina ya Uwera Judy yavukiye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro mu mwaka wa 2002, ni umwana wa gatatu mu bana b’iwabo.

Amashuri yisumbuye ya yasoje 2022 mu ishami ry’ubukerarugendo, ni umunyamideli winjiye no mu bucuruzi kuko afite n’iguriro ryo kuri Internet yise ‘Judy Store Official’, ni umukinnyi wa Filme warabonye iyiswe’Urugo rwange, Secret Love ‘ zose yazigaragayemo.

Mu mwaka wa 2022 asoje ayisumbuye amaso ye yayahanze imbuga nkoranyambaga, Uwera Judy yatangiye gukoresha izi mbuga habura umwaka umwe asoze amashuri ye, yabikoraga nk’uwishimisha nyuma abihindura akazi kugeza naho atangiye kwamamariza ibigo bikomeye .

Avugako yatangiye gukunda gukina Filme yiga mu mwaka wambere wayisumbuye ari nabwo yatangiye kwandika no kuyobora amakinamico muri AERG yo mu kigo yigagaho.

Mu mwaka wa 2019 nibwo yatangiye kugaragara mu ma Filme gusa muriyi  izo yakinnye ntanimwe yamenyekanye, nyuma yagize amahirwe yo gutoranywa mu bakinnyi bagombaga gukina muri Filme zirimo’Urugo rwange na Secret Love’ izina rye ryamamara gutyo.

Judy avugako yinjira muri Cinema yashakaga guhinyuza abavugako bisaba gutanga ruswa irimo n’igitsina kugirango bakunda bagiye aho bagera, yongeraho ko kumenyekana ukiri muto ari byiza kuko bitanga akazi gusa uba ushobora no gukuramo indwara  yagahinda gakabije kuko uba ubona ibintu abandi bageze ho wowe utarageraho.

Uwera Judy agaragara no mu ndirimbo z’Abahanzi abo bita(Vixen) abarebye indirimbo ‘Fine’ ya Juno Kizigenza na Shemi yayigaragayemo amakuru akavugako kugirango agaragara mu ndirimbo y’umuhanzi aba agomba kwishyurwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi Magana ane kugeza kuri Magana arindwi(400,000 rwfrs na 700,000 rwfrs) nkuko umuyobozi w’amashusho witwa Gad yabitangaje.

Izikunzwe