Wadusanga

Ibindi byamamare

Munyakazi Sadate ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Munyakazi Sadate yavutse iwabo ari umwana w’imfura akaba yarakuriye mu muryango w’abana 4, babiri hamwe n’ababyeyi be bahitanwa na Jenoside yakorewe abatutsi 1994 asigarana na murumuna we.

Yavukiye mu Karere ka Nyanza ahahoze ari muri Komine ya Ntongwe i Busoro, akaba afite abana 5.

Uyu mugabo yaje kwiga ibijyanye n’ubukungu abiminuza mu bwubatsi akaba apiganirwa amasoko ya Leta mu bwubatsi nka rwiyemezamirimo.

Munyakazi Sadate yaje kwisanga yateye inda umukobwa bakundanaga ku myaka 17 biza kurangira banabanye, umugore yemeza ko yari mwiza kandi yujuje ibyo yakundaga, cyane ko yikundira umugore w’igikara, ufite imisatsi miremire kandi witonda.

Aganira na kigalitoday Munyakazi Sadate yavuze ko yigeze gufungwa iminsi 29 harimo imwe yamaze muri gereza ya Muhanga azira gahunda ya Girinka ubwo baguze inka zimwe zikaza gupfa, abantu bakamutemeraho itaka agafungwa ariko akaza gufungurwa.

Munyakazi Sadate niwe washinze  icyigo cy’ubwubatsi kitwa Karame Rwanda Ltd ahagana muri 2006, ikora imirimo y’ubwubatsi mi gihugu hose.

Munyakazi Sadate avuga ko yavukiye mu muryango w’abakristu gaturika ndetse akaba yarasomaga agacupa ariko akaza kuba umuyoboke w’idini ya Islam, ndetse izina yakuranye rya David aza kurisimbuza irya Sadate, ibi ni byo byatumye atanywa inzoga ndetse akaba adashobora no kuzisengera.

Munyakazi yatorerewe kuyobora i kipe ya Rayon Sport muri Nyakanga 2019 ava kuri uyu mwanya muri Nzeri 2020.

Tariki ya 22 Ugushyingo 2024 Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi (ICAR).

Ni umufana ukomeye w’ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, mu muziki mu Rwanda ni umufana w’imena w’umuhanzi Social Mula.

Umuntu afataho icyitegererezo ni Perezida Paul Kagame.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe