Wadusanga

Ibindi byamamare

Mu Rwanda umuhanzi yagizwe Minisitiri, ‘Habimana Dom’ ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Habimana Dominique.

Habimana Dominique afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’iterambere yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Afite kandi impamyabumenyi mu bijyanye no gukemura amakimbirane yakuye muri Geneva Graduate Institute mu Busuwisi.

Habimana yabaye imunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali ‘RALGA’ kuva muri Kamena 2024.

Kwamamaza

Yakoreye kandi  ikigo cy’Abasuwisi gishinzwe Iterambere n’Imikoranire imyaka itandatu kuva mu 2018.

Guhera muri 2013 kugeza mu 2015, yakoze mu kigo cyitwa GIZ cy’Abadage, nk’impuguke ishinzwe uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa.

Muri iki kigo  yari ashinzwe gukorana n’imiryango itari iya Leta, gutanga ubujyanama ku bafatanyabikorwa no guhanga udushya.

Kuva mu 2016 kugeza mu 2018 yakoze muri GIZ Rwanda nk’umujyanama mukuru mu bijyanye n’imiyoborere ishingiye ku muturage.

Kwamamaza

Yakoranye bya hafi n’imiryango itari iya Leta, inzego z’ibanze n’ibigo bya Leta bitandukanye.

Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu bufatanye bwahuje inzego za Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, abaterankunga, sosiyete sivile.

Yatanze umusanzu mu biganiro byo ku rwego rw’igihugu n’akarere kuri gahunda mpuzamahanga nk’intego z’iterambere rirambye.

Habimana yateguye anayobora imishinga yo gushyigikira ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda, muri RDC n’u Burundi.

Kwamamaza

Habimana ni umuhanzi kandi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Yakoze indirimbo zirimo, Njyewe Na Yesu, Umunyarwanda, Icyiza Gitsinde Ikibi, Ndagukunda, n’izindi.

Habimana Dominique ‘Habimana Dom’ ni umuhanzi wa Gospel, akaba abarizwa mu Itorero rya AEBR Kacyiru.

Yamaze igihe kinini ari Perezida wa Seraphim Melodies ifatwa nka korali nkuru mu gihugu muri iri torero, akaba ari na we wabandikiye indirimbo zabo nyinshi.

Kwamamaza

Ni korali izwiho igikorwa cyo gutanga amaraso ku barwayi barembeye mu bitaro.

Perezida Kagame yagize tariki ya 24 Nyakanga 2025 Habimana Dominique wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Dr Patrice Mugenzi.

Abasomye iy’inkuru: #4,596
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe