Abanyapolitiki
Israel iramutinya, Mahmoud Zahar ni muntu ki?

Mahmoud Zahar yavukiye muri Gaza mu 1945 ku Munyapalesitine n’Umunyamisirikazi.
Afatwa nk’umwe mu bayobozi bakomeye ba Hamas.
Yize amashuri ye muri Gaza no muri kaminuza i Cairo, maze akora akazi k’ubuganga muri Gaza no mu mujyi wa Khan Younis wo muri Gaza, kugeza igihe abategetsi ba Isiraheli bamwirukaniye ku kazi kubera imyumvire ye ya politiki.
Mahmoud Zahar yafungiwe mu magereza yo muri Isiraheli mu 1988, hashize amezi macye hashinzwe umutwe wa Hamas.
Yari mu bantu Isiraheli yohereje kuba mu karere katagira nyirako ku mupaka mu 1992, aho yamaze umwaka.
Igihe Hamas yatsindaga amatora y’Abanyapalesitine mu 2006, Zahar yagiye gukorera muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri leta nshya Minisitiri w’intebe Ismail Haniyeh yari amaze gushinga, mbere yuko ikurwaho.
Isiraheli yagerageje kumwica mu 2003 igihe indege yasukaga igisasu ku nzu ye mu mujyi wa Gaza. Iki gitero cyamusigiye ibikomere bidakaze ariko cyica umuhungu we mukuru, Khaled.
Umuhungu we wa kabiri, Hossam, wari uri mu ishami rya gisirikare rya Hamas ryitwa al-Qassam, yiciwe mu gitero kuri Gaza cy’indege z’intambara za Isiraheli mu 2008.
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze umunsi 1
Minisitiri w’intebe Dr. Nsengiyumva Justin ni muntu ki?