Wadusanga

Ibindi byamamare

Isi yose imaze ku mumenya, umunyamideli Munezero Christine ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Munezero Christine ni umunyarwandakazi wavukiye mu mujyi wa Kigali wigaruriye isi mu kumurika imideli.

Muri 2019 nibwo Munezero yahuye na ‘Webest Model Management’ ikigo cyatangijwe Franco Kabano.

Iki kigo gifasha abanyamideli kwagura impano zabo no kubahuza n’ibigo n’inzu mpuzamahanga z’imideli.

Batangiye kumuhugura ku bijyanye no kumurika imideli ari nako bamushakira abamufasha.

Kwamamaza

Nyuma yaje gusinyana amasezerano na ‘Next Models Worldwide’ yamugejeje ku ruhando mpuzamahanga.

Usibye gukorana na Moshions ndetse muri 2020 yatangiye gukorana n’inzu zitandukanye mpuzamahanga.

Murizo harimo Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n’izindi.

Munezero yakoranye n’izi nzu z’imideli zose binyuze mu birori byo kumurika imideli nka Milan Fashion Week.

Kwamamaza

Yanamutse imideli muri London Fashion Week na Paris Fashion Week.

Munezero avuga ko kugeza ubu yishimira aho urugendo rwe rugeze kandi anezezwa no kuba ari umwe mu bamurika imideli b’Abanyarwanda babashije kugera ku ruhando mpuzamahanga.

Yemeza ko intego ze ari ugukora cyane ndetse no gushishikazwa no kwikorera.

 

Kwamamaza

Muri 2024 yashyizwe ku rutonde rw’abamurika imideli umunani beza kurusha abandi Afurika, urutonde rwakozwe n’uburubuga ‘Afri Fashion Promotion’ rukorera muri Ghana na Nigeria.

Ni umwe mu banyamideli bahatanye mu bihembo bya ‘Young Achivers African Awards’ mu kiciro cy’umunyamideli muto w’umwaka wa 2024/2025.

Abasomye iy’inkuru: #9,252
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe