Wadusanga

Ibindi byamamare

Ibyo wamenya kuri kompanyi ifite ibikoresho bihambaye ya Alex Stewart International gipima amabuye y’Agaciro mu Rwanda.

Yanditswe,

Kuya

Kompanyi ya Alex Stewart International, yatangiye mu 1978, ikorera mu mugi wa Kigali, i gikondo aho bita kumazi.

Kuri ubu ifite amashami mu bihugu birenga 40, aho itanga serivisi z’ubugenzuzi bwa gihanga ndetse na laboratwari ku bikorera n’ibigo bya leta.

Kugira ngo amabuye y’agaciro agere ku isoko cyangwa muri za nganda ziyakoramo ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi byose bitandukanye, asabwa kuba afite ibyemezo by’uko yujuje ibisabwa, ubwiza n’ubuziranenge bukenewe.

Laboratwari Alex Stewart International Rwanda, ikora isuzuma rya gihanga mu kumenya ubwiza n’ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro.

Iyi Laboratwari ikorera mu Mujyi wa Kigali ari naho ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ikaba ipima amabuye y’agaciro mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Tanzania, Uganda, Ethiopia n’ahandi.

Ifite imashini zigezweho n’ikoranabuhanga rihambaye rikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga.

Tuvuge wenda nka koperative ifite ikirombe icukuramo amabuye y’agaciro, iyo imaze kuyacukura, hakoreshwa imashini ishinzwe kuyavangura ku buryo niba ari nka Gasegereti, Coltan na Wolfram, avangurwa buri bwoko bukajya ukwabwo.

Ujyanye amabuye afataho nk’amagarama macye ukayajyana kuri laboratwari, noneho ibipimo babonye bikaba bihagarariye andi mabuye yose uba ufite.

Iyo imaze gupima Alex Stewart International Ltd ihita itanga icyemezo cy’ubwiza n’ubuziranenge, bityo amabuye akaba ashobora kujya gucuruzwa ku isoko mpuzamahanga.

Alex Stewart International Ltd ishobota no keigira  kukirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro noneho bakajya gubipima bagatanga cya cyemezo.

Bafite ubushobozi bwo gufata ibipimo birenga 100 aho bakoresha uburyo bugezweho n’uburyo gakondo.

 

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe