Ibindi byamamare
Ari Perezida 90% by’umumushahara we yawiheraga abacyene, Perezida wafatwaga nk’ukennye Mujica ni muntu ki?

José Albelto Cordano Mujica yavutse ku wa 20 Gicurasi 1935 i Montevideo, muri Uruguay.
Mujica yari umunyapolitiki w’umuhinzi mu gihugu cya Uruguay.
Mu 1966, yinjiye mu mutwe mushya wa MLN-Tupamaros.
Ni umutwe w’impinduramatwara witwaje intwaro watewe inkunga na Revolution yo muri Cuba.
Hashize iymyaka itatu, agerageza kwigarurira umujyi wa Pando, ayoboye itsinda ry’inyeshyamba za MLN.
Ahagana mu 1970, Mujica yarashwe n’abapolisi inshuro esheshatu mu kabari ka Montevideo agerageza kubacika.
Yarokose ahamana, umwaka wakurikiyeho yongeye gufatwa mabwo aratoroka, ari hamwe n’abandi bantu 100, gereza ya Punta Carretas barayitorotse kuko bacukuye umwobo bawucamo.
Mujica yaje gufatwa arongera aratoroka, afatwa mu 1972.
Yamaze imyaka 13 afungiye muri gereza yafatwaga nk’indiri y’ibyaha.
Mu 1985, José Mujica yavuye muri gereza hashingiwe ku itegeko ry’imbabazi.
José Mujica yaje kuba umu Depite mu matora rusange yo mu 1994.
Mu 1999, yagizwe umusenateri, muri 2005, agirwa Minisitiri w’ubworozi, ubuhinzi n’uburobyi, abigizwe na Perezida Tabaré Vázquez.
Yabaye Minisitiri kugeza aba muri 2008.
Muri 2008, ’Broad Front’ yatorewe kuba perezida wiri shyaka.
Ni nyuma yo gutsinda uwahoze ari Perezida waryo Luis Lacalle Herrera
Muri 2009, Mujica yiyamamarije kuba perezida wa Uruguay.
Yatsinze amatora ndetse arahirira kuba perezida w’iki gihugu ku wa 1 Werurwe 2010.
Abaye Perezida, yatangiye gukemura amakimbirane yari amaze igihe kinini hagati ya Uruguay na Arijantine.
Perezida José Mujica na mugenzi we wa Arijantine, Cristina Kirchner, ubwiyunge bwabo bwatangaje benshi.
José Mujica yagizwe Perezida w’umuryango w’ubucuruzi wa Mercosur umwaka umwe muri 2011.
Yabaye Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Amerika y’Epfo kuva mu 2014 kugeza mu 2015 ariho yavuye ku butegetsi nka Perezida.
José Mujica yanze ko itegeko Nshinga rihinduka ngo yiyamamarize manda ya kabiri.
Icyo gihe Tabaré Vázquez yasubiye ku mwanya wa Perezida mu matora yo mu 2014.
Manda ya Perezida José Mujica yarangiye ku ya 1 Werurwe 2015.
Mujica afatwa nka perezida wa mbere w’umukene ku isi yose, bitewe no kuba yarabaga mu buzima bwo kwIcisha bugufi.
Urebye 90% by’umushahara yahembwaga nka buri kwezi ungana na $ 12.000 yawugeneraga imiryango ifasha abatishoboye.
Mujica akimara kuba perezida yanze kuguma mu ngoro ya Perezida cyangwa gukoresha serivisi z’abakozi bayo.
Uburinzi bwe bwari bugizwe n’abantu babiri n’itsinda ry’imbwa ze eshatu, yagendaga mu modoka zihendutse.
Akaba yaritabye Imana tariki ya 13 Gicurasi 2025, afite imyaka 90.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?