Wadusanga

Ibindi byamamare

Ari mubashinze Kaminuza ya Kigali, yashyizwe muri Komite Nyobozi ya AIMS, Philbert Afrika ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Philbert Afrika.

Mr. Afrika afite Master’s mu bijyanye na  ‘Monetary Economics’ yakuye muri Kaminuza ya  Ibadan yakuye muri Nigeria.

Yakoze amahugurwa menshi yatumye aba intyoza nko mu bijyanye na ‘Executive Management Development Program’ muri Harvard Business School.

Afrika uri mu bashinze Kaminuza ya Kigali, ni impuguke mu bukungu n’iterambere.

Kwamamaza

Ni umugabo ufite uburambe bw’imyaka myinshi kuko yayoboye henshi harimo no  muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ‘AfDB’.

Afrika yagiye akora imirimo itandukanye irimo kuba Umunyamabanga Mukuru, Umuyobozi ushinzwe Politiki n’Iyegeranya ry’Inkunga.

Yabaye kandi Umuyobozi wa NEPAD n’Isaranganya ry’Intara, hiyongeraho no kuba umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ibihugu.

Uyu mugabo yagize kandi uruhare rukomeye mu nama z’ubutegetsi z’ibigo by’imari bikomeye birimo Cogebanque Rwanda, Access Bank Rwanda, ndetse na Banki y’Iterambere y’Iburengerazuba bwa Afurika ‘BOAD’.

Kwamamaza

Philibert Afrika yagizwe umwe mu bagize Komite Nyobozi mpuzamahanga y’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare ‘AIMS’.

Ni urwego rukuru rw’iki kigo cyabaye ubukombe mu guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi hagamijwe impinduka zifatika ku mugabane wa Afurika.

AIMS yashinzwe mu 2003 muri Afurika y’Epfo, ishingwa na Prof. Neil Turok, umuhanga mu bugenge wubahwa ku Isi.

AIMS ni ihuriro nyafurika rigizwe n’ibigo by’intangarugero byashinzwe hagamijwe guhugura abarangije kaminuza mu nzego za Siyansi, Ikoranabuhanga, Ubutabire n’Imibare (STEM), guteza imbere ubushakashatsi no gusabana n’abaturage binyuze mu biganiro bishingiye ku bumenyi.

Kwamamaza
Abasomye iy’inkuru: #2,903
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe