Ibindi byamamare
Arazwi cyane mu bitaro bya gisirikare by’Urwanda, Dr Karekezi Claire ni muntu ki?

Karekezi Claire yavukiye mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo tariki ya 4 Nyakanga mu 1982.
Papa we yakoraga mu bijyanye n’itumanaho, mu gihe mama we y’igishaga mu mashuri yisumbuye.
Yakuriye muri Kigali, ari naho yatangiriye amashuri we n’abavandimwe be babiri.
Karekezi yaje kwisanga akunda ibijyanye na siyansi cyane , akaba ariko yarumvaga yazaba ukurikirana ibijyanye n’isanzure.
Ajyiye mu mashuri yisumbuye yisanze mu ishami ry’imibare n’ubugenge yasoje muri 2001, dusubiye inyuma gato ubwo habaga jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yarafite imyaka 12 ibyamashuri byarahagaze aza kuyasubukura nyuma.
Dr Claire Karekezi akora nk’uhagarariye ibikorwa byo kubaga no kuvura ubwonko mu Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda.
Yasoje amasomo ye mu bijyanye n’Ubuvuzi Rusange n’Ubumenyi mu by’Ubuzima muri Kaminuza y’u Rwanda.
Mu 2009, Dr. Karekezi yasoje amahugurwa mu bijyanye no kubaga ubwonko.
Nyuma yaho asoza amasomo y’ibijyanye na byo mu 2016 muri Kaminuza yitiriwe Mohamed V.
Niwe mugore wa mbere wabimburiye abandi kubigeraho mu Rwanda.
Yaje kongeraho indi myaka ibiri y’amahugurwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yize kandi muri Canada agamije gushakisha uko yagera ku ndoto ze.
Muri 2022, hamwe n’abandi bagore umunani, Dr. Claire Karekezi yahawe igihembo cya “Forbes Woman Africa Award”.
Yagihawe nk’umwe mu bagore b’intangarugero muri Afurika by’umwihariko mu bijyanye n’amasomo n’ubumenyi.
Dr. Claire Karekezi yagizwe umuyobozi wa African Women in Neurosurgery (AWIN).
Aba mu ihuriro ryitwa ‘Committee of the Continental Association of African Neurosurgical Societies (CAANS)’.
Yanatowe nk’umunyamabanga wa ‘ Rwanda Medical and Dental Council (RMDC) inshingano yahawe kuva muri 2022 kugeza muri 2026.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?