Ibindi byamamare
Arazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Kasuku ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Kambali Jay azwi ku mazina nka ‘Jay Squeezer, icyogere mu nkuba, umwami w’abagore’ , yavutse mu 1992.
Kasuku yavukiye mu mujyi wa Kigali, i Gikondo ahitwa mu Gashyekero.
Kasuku yavutse arimfura mu muryango w’abana icyenda 9.
Amashuri y’ikiburamwaka yayize ahazwi nko kwa Carlos mu Gatenga.
Abanza ayiga muri Gatenga yambere, yaje gutsinda ikizamini cya Leta yoherezwa kwiga muri ASPAD mu karere ka Ngororero.
Yaje kubonako atasiga Nyirakuru babanaga yanga kujyayo, ahitamo kujya kwiga kwiga ku rwunge rw’amashuri rwa Kimusange.
Mu kiciro gikuru cyayisumbuye yacyize i Gahengeri muri Rwamagana, ahasoreza muri 2013, yize ibijyanye n’icungamutungo.
Mu gukura kwe yumvaga ashaka kuzaba umuhanga mu bijyanye na mudasobwa ariko kuko iwabo ntayahabaga bigenda bimuvamo kuko yasangaga abandi bana baramusize.
Kasuku arangije amashuri yisumbuye yacuruje imiziki n’amafirime ku ma cd naza Flash disk.
Kasuku yaje kubona amahirwe akora ahantu ikizamini aragitsinda ajya kwiga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi muri Mongoriya.
Muri Mongoriya yahize imyaka itatu , ahavuye yerekeje muri leta zunze ubumwe z’America, yahamaze amezi atandatu arahava kuko ngo ubuzima bwaho bwari bugoye cyane.
Kasuku yatangaje ko mu gihe benshi bacyeka ko hari igihe aba yagiye muri Amerika ko baba bibeshya ko ahubwo aba yibereye muri Mongoriya aho aba ari mu bworozi bw’inkoko no gutunganya amafi kuko hari kompanyi bakorana.
Hari ukureberera kandi ubuhinzi bukorwa n’iriya kompanyi bw’amashu na karoti, mu rwego rwo kumenya niba biba byabonye ifumbire ihagije gusa we akavugako atariwe ubihinga.
Kasuku ageze muri Mongoriya, yabonye ko amafaranga atari kuboneka neza yigira inama yo gufungura Shene ya YouTube ayita Kasuku Media TV itangira ku muha amafaranga.
Kasuku yagiye kure no mu buhanzi kuko yakoranye indirimbo n’abarimo AB Godwin bise ‘Iniga y’Imana’.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?