Wadusanga

Ibindi byamamare

Afite umugabo ukomoka muri Israel, Isimbi Model ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Isimbi Model amazina yiswe n’Ababyeyi ni Isimbi Vestine yavutse mu 1992.

Isimbi yatangiye ibintu byo kurika imideli muri 2017, afite uburebure bwa 1m 80.

Atangira ku murika imideli nk’umwana w’umukibwa wari ufite impano yahise atangira kugaragara mu birori byo kuyimurika nka Kigali Fashion Week.

Yize kumurika imideli mu ishuri rya Golden Midels ryakireraga kuri Stade Amahoro, aha ninaho yatoranyirijwe yitabira bwambere Rwanda Collective Fashion Week.

Uku kumenyekana kwanatumye ahita yitabazwa mu ndirimbi ‘Closer’ ya (Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan).

Yanabaye umwe mubari bagize itsinda ryitwaga Kigali Boss Babes ryari rigizwe n’abagore n’abakobwa biyitaga abanyamafaranga bijyanye n’ubuzima berekaga ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga (Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model (wavuyemo) ndetse na Alliah Cool nyuma haje kongerwamo Alice La Boss waje asimbura Isimbi Model , iri tsinda ryashinzwe muri Mata 2023 bigera muri Kanama kuwo mwaka Isimbi Model atakiribarizwamo.

Isimbi Model yashakanye n’umugabo w’umunya Israel witwa  Shaul Hatzir bahuye bwambere tariki ya 15 Mutarama 2018, babonaniye mu nama zari zabereye muri Kigali Convention Center.

Tariki ya 4 Kanama 2018 bahise bahitamo kubana muri Vision City bitegura kubana muri 2019 nibwo Shaul yambitse impeta Isimbi, mu Ugushyingo nibwo umugabo we yamujyanye muri Israel kumwereka umuryango, muri 2021 baguze inzu yabo bahita banasezerana mu mategeko.

Tariki ya 20 Gashyantare 2022 bakoze ubukwe bwabereye muri KCC , Isimbi akaba yarashatse yaramaze kubyarana n’undi mugabo.

Isimbi Model ni umushoramari ubifatanya no kumurika imideli.

 

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe