Abacuruzi
Afite imigabane ingana na 55% mu ruganda rw’icyayi rwa Mulindi, Sir Ian Wood ni muntu ki?
Sir Ian Clark Wood ni umushoramari ubivanga no gukora ibikorwa by’ubugiraneza abinyujije mu Muryango The Wood Foundation, akaba ariwe washinze Ikigo John Wood Group plc gikora ibijyanye na Engineering. Azwi kandi nk’umushoramari ukomeye mu bijyanye n’inganda z’icyayi.
Yavukiye ahitwa Aberdeen muri Nyakanga 1942, yigira amashuri ye muri Robert Gordon’s College ndetse na Kaminuza ya Aberdeen aho yakurikiranye ibijyanye n’imitekerereze ya muntu ‘psychology’.
Ni inshuti ikomeye y’u Rwanda by’umwihariko iterambere ry’Abanyarwanda aho nk’urugero rwa hafi aherutse kwegurira abahinzi basaga 5000 b’icyayi imwe mu migabane mu ruganda rw’icyayi rwa Mulindi, aho bafitemo ingana na 45 % mu gihe Ian Wood afite imigabane ya 55 %.
Uruganda rw’Icyayi rwa Mulindi nirwo rwihariye ijanisha rinini ry’amafaranga u Rwanda rwinjiza aturutse mu musaruro w’icyayi uba wagurishijwe buri mwaka. Rufite ubushobozi bwo gutunganya ibilo miliyoni 18 by’amababi y’icyayi ku mwaka.
Imibare igaragaza ko ku mwaka rwohereza ku isoko ibilo miliyoni enye, bifite agaciro ka miliyari 9 Frw.
Wood kandi afasha Abahinzi b’icyayi bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyaruguru. Abaha inkunga binyuze mu mushinga we witwa SCON (Services Company Outgrowers Nyaruguru Ltd) ugamije gutera inkunga abo bahinzi.
Sir Ian Wood yatangiye ibikorwa byo guteza imbere Abanyarwanda nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame mu 2016.
Uyu mugabo afite abana batatu b’abahungu yabyaranye n’umugore we, Helen Wood. Bafite kandi abuzukuru batandatu.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?