Abavugabutumwa
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?

Musenyeri Papias Musengamana yavukiye muri Paruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki 21 Kanama 1967, yahawe Ubupadiri tariki 18 Gicurasi 1997.
Musenyeri Papias Musengamana yize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982).
Yakomereje ayisumbuye mu Iseminari nto ya Kabgayi (1982-1988).
Seminari Nkuru yayize i Rutongo (1988-1989) akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991).
Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameruni (1991-1996).
Papias Musengamana yanabaye Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, n’Umuyobozi Mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Yimitswe tariki ya ya 14 Gicurasi 2022 yasimbuye Musenyeri Nzakamwitata SServilien.
Diyosezi ya Byumba yashinzwe ku wa 5 Ugushyingo 1981.
Ibyawe na Diyosezi ya Ruhengeri na Kibungo yayobowe bwa mbere na Myr Yozefu RUZINDANA, watorewe kuyiyobora ku wa 14/11/1981 agahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 17/01/1982.
Yitabye Imana ku wa 05/06/1994.
Kuva mu 1994 kugeza mu 1996, iyi diyosezi yayobowe na Myr Ferederiko RUBWEJANGA wari umwepiskopi bwite wa Kibungo.
Kuwa 25/03/1996, Nyirubutungane Mutagatifu papa Yohani Pawulo II yatoreye Myr Seriviliyani NZAKAMWITA kuyibera umushumba, ahabwa ubwepiskopi ku wa 02/06/1996.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?