Abavugabutumwa
Umukobwa we yabaye Miss muri 2012, Rev Dr Antoine Rutayisire ni muntu uki?
Rev. Dr Antoine Rutayisire, yavutse mu 1958, avukira mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba.
Mu mashuri abanza, yize imyaka ibiri mu mwaka umwe muwa 1 no muwa 2 ahita ajya muwa gatatu kuko yatangiye kujya ku ishuri azi gusoma ariko atazi kwandika.
Yize amashuri yisumbuye mu iseminari nto ya Zaza aho yakuye impamabumenyi, akomereza muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Kugeza ubu, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’imiyoborere (Global Leadership) yakuye muri Fuller Theological Seminary muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akanagira impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya.
Muri kaminuza y’u Rwanda yize indimi, nyuma aza kubona Master’s mu kwigisha icyongereza yakuye muri Kaminuza ya North Wales, mu Bwongereza.
Rutayisire avuga ko yakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, mu 1983 ahita atangira umurimo w’ivugabutumwa.
Kuva mu 1990, yaretse akazi yari afite k’ubwarimu, yinjira mu murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana kugeza mu 1994, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rutayisire yayoboye Umuryango w’Ivugabutumwa, AEE, naho muri 2008 yayoboye Paruwasi ya Saint Etienne mu Biryogo ahava ajya kuyobora Paruwasi ya Remera ari naho yaherewe ikiruhuko cy’izabukuru tariki ya 4 Kamena 2023.
Pasiteri Antoine Rutayisire yashakanye na Kayitesi Peninah arinawe banabyaranye abana barimo Isimbi Deborah Abiella wabaye Miss NUR 2012 (Yahoze ari Kaminuza nkuru y’Urwanda)nyuma yahindutse UR.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?