Wadusanga

Abavugabutumwa

Rev. Kabayiza Louis Pasteur ushumbye Diyosezi Angilikani ya Shyogwe ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Rev. Kabayiza  Louis Pasteur yavutse mu 1975, avukira mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro ni na ho yakuriye aniga mu mashuri abanza ya Rushoka na Kimirama.

Yakomereje amashuri yisumbuye mu Ishuri ry’Indimi ry’i Gatovu mu Karere ka Nyabihu mu 1990.

Yahavuye mu 1993, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi asoreza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Shyogwe mu bijyanye n’indimi.

Rev. Kabayiza yize ibijyanye n’Iyobokamana muri Uganda Christian University, nyuma avana indi mu by’uburezi, muri Kampala International University.

Kwamamaza

Yakomerejeyo na master’s mu bijyanye n’igenamigambi mu guteza imbere sosiyete, impamyabumenyi yahawe muri Gicurasi 2024.

Rev. Kabayiza afite impamyabumenyi yakuye muri East African Christian University y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda iri i Kabuga mu Karere ka Gasabo.

Yayoboye Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyanza.

Yayoboye kandi Paruwasi ya Butansinda na yo yo mu Karere ka Nyanza.

Kwamamaza

Yabaye Intumwa ya Musenyeri mu maparuwasi ya Nyanza yose n’igice cya Ruhango.

Tariki ya 19 Ukuboza 2024, Rev. Kabayiza Louis Pasteur yatorewe kuyobora Diyosezi Angilikani ya Shyogwe.

Rev. Kabayiza yayoboye umushinga wo gutangiza kaminuza ya ‘Hanika Anglican Integrated Polytechnic’.

Yabaye kandi umuvugizi wungirije wa Diyosezi ya Shyogwe, igihe kigera ku myaka hafi 10.

Kwamamaza

Yabaye Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyanza (JAF), imyaka 11.

Yayoboye komite ya Family Planning ku rwego rw’Akarere igihe kirekire, anayobora ‘Boys Brigade Anglican’ ku rwego rw’igihugu.

Arubatse afite umugore umwe babyaranye abana bane, n’abandi bana babiri arera.

Abasomye iy’inkuru: #13,387
Kwamamaza
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe