Wadusanga

Abavugabutumwa

Pasiteri Ezra Mpyisi yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Pasitoro Ezra Mpyisi, umwe mu nararibonye izwi cyane akaba n’umuvugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda, yapfuye afite imyaka 102.

RBA yatangaje ko umuryango wa Pasitoro Mpyisi ari wo “wemeje inkuru y’akababaro”.

Pasitoro Ezra Mpyisi ni umwe mu bantu b’inararibonye waranze amateka y’Abadivantiste mu Rwanda ndetse n’ibihe bya nyuma by’ubwami bw’u Rwanda.

Yamenyekanye cyane kurushaho kubera ivugabutumwa yakoreraga kuri radio zitandukanye aho yarangwaga no kuvuga adaca ku ruhande no gusetsa.

Ku gihe cy’ubwami yabaye mu nama nkuru y’igihugu, akora imirimo y’ivugabutumwa mu karere, mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1992 ari pasitoro.

Mpyisi yabwiye ikigo cya leta cy’itangazamakuru, RBA, ko yitiriwe inyamaswa nyuma y’uko ababyeyi be bari bamaze igihe babyara abana bagapfa, maze bakamwitirira inyamaswa mu kwizera ko urupfu we rutazaza rukamutwara kuko ‘atari umwana wavutse’.

Ubwo yuzuzaga imyaka 100 mu 2022 yagize ati “byose narabibonye”, ko igisigaye ari “urupfu”.

Ezra Mpyisi yari muntu ki ?

Kuri ibi, BBC yifashishije ibyo ubwe yatangaje mbere mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda.

Yavuze ko yavutse mu 1922 ku musozi wa Gishike cya Nkobwa hafi y’i Nyanza ahari mu murwa mukuru w’u Rwanda ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga.

Yize amashuri abanza i Rwamwata hafi y’iwabo, ayarangiriza ku misiyoni ya Gitwe ku birometero hafi 20 uvuye iwabo, amashuri 8 abanza ni yo yari menshi ku gihe cye.

Mpyisi avuga ko yabatijwe nk’umudiventiste mu 1934 agahabwa izina rya Ezra.

Nyuma y’amashuri abanza yatangiye kwigisha mu mashuri abanza hafi y’iwabo nyuma ajya kwigisha ku Kibuye, akaba ariho yashatse umugore akorera.

Mu biganiro bitandukanye yatanze, yavuze ko yashatse umugore afite imyaka 20, uwo mugore akaza gupfa amusigiye umwana w’imyaka umunani, nyuma akaza gushaka undi babyaranye abana umunani.

Mu 1951 ni bwo yahawe ubupasitoro mu badiventiste b’umunsi wa karindwi, atangira imirimo y’ivugabutumwa yakoreye mu bihugu bitanu byo mu karere ahereye muri Congo.

Mpyisi yavuzeko Umwami Mutara III Rudahigwa yashatse kuringaniza amadini mu butegetsi nyuma yo kubona ko aba Gatolika ari bo biganje mu nzego zose, maze agategeka ko amadini yose ahagararirwa mu nama nkuru y’igihugu, bamwe bayigereranya n’Inteko Ishingamategeko y’ubu.

Mpyisi yatorewe guhagararira Abadiventiste muri iyo nama, yavuze ko nyuma yabaye inshuti na Rudahigwa ndetse n’uwamusimbuye Kigeli V Ndahindurwa, akaba nk’umujyanama wabo.

Yagize ati: “Kigeli nawe aciwe yansanze muri Kenya, ni njye wamujyanye muri Amerika mushakira aho acumbika n’uko azabona ubuhungiro musigayo nsubira mu mirimo yanjye, ntiyongeye kuvayo.”

Kigeli yatanze mu 2016 aba muri Amerika. Mpyisi yagiyeyo igihe hari impaka z’aho azashyingurwa, bivugwa ko yagize uruhare mu gutuma urukiko rwaho rutegeka ko Kigeli ajya gutabarizwa (gushyingurwa) mu Rwanda.

Mu 1960, Mpyisi yagiye kwiga muri kaminuza ya Solusi muri Zimbabwe, kuva icyo gihe ntiyagarutse mu Rwanda kuko bamwe mu batutsi nka we bari barahunze nyuma y’imvururu zakuyeho ubwami mu 1959.

Mpyisi yavuze ko ari we “mudivantiste wa mbere mu Rwanda, Burundi na Congo wabonye icyete [icyangombwa] cya kaminuza ya tewoloji” yakuye i Solusi.

Yakoze imirimo y’ivugabutumwa mu Burundi, Tanzania, Uganda na Kenya.

Yagize ati: “Nabaye pastor mukuru wa Nairobi Central Church imyaka umunani. Ni njye mwirabura wa mbere wayoboye iyo Central Church kuko mbere yayoborwaga n’abazungu.”

Mpyisi yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1992 afite imyaka 70, ataha mu Rwanda mu 1997.

Nubwo yari mu kiruhuko cy’izabukuru, Mpyisi yakomeje imirimo itandukanye cyane cyane y’ivugabutumwa, gushinga amashuri y’Abadiventiste, no kwigisha Bibiliya.

Mu mpera z’imyaka ya 2010 ni bwo yakunze kumvikana cyane yigisha ijambo ry’Imana ku maradio atandukanye muri Kigali, ndetse nyuma aha abanyamakuru ibiganiro kuri YouTube.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe