Abavugabutumwa
Papa Leo wa XIV wasimbuye Papa Francis ni muntu ki?

Robert Francis Prevost, yavukiye i Chicago, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki ya 14 Nzeri 1955.
Umuryango we ufite inkomoko ya Kinyafurika, Ubufaransa n’Ubutaliyani.
Yakuriye ahitwa Dolton, hafi ya Chicago mu muryango w’abakristu.
Amashuri yayize muri Villanova University, ahakura impamyabumenyi mu mibare mu 1977.
Nyuma yaho yinjiye mu muryango w’Abafuransisika.
Ubusaseridoti yabuherewe i Roma mu 1982, nyuma yo kurangiza amasomo ya tewolojiya n’amategeko y’itorero muri Pontifical University of St. Thomas Aquinas.
Yahakuye impamyabumenyi y’ikirenga ‘doctorat’ mu 1987.
Prevost mu 1985 yoherejwe muri Peru nk’umumisiyoneri, ajya gukorera muri Chulucanas na Trujillo
Yahawe inshingano zo kuba umuyobozi w’ishuri ry’abaseminari, umwarimu w’amategeko y’itorero, umuyobozi w’amaseminari n’umushumba w’itorero.
Yayoboye kandi akarere k’Abafuransisika muri Amerika y’Amajyaruguru.
Izi nshingano zose yazihawe mbere yo gutorerwa kuba umuyobozi mukuru w’isi w’uyu muryango kuva mu 2001 kugeza mu 2013.
Muri 2014, Papa Fransisiko yamugize umuyobozi w’agateganyo wa Diyosezi ya Chiclayo muri Peru.
Nyuma yagizwe umushumba wiyo Diyosezi muri 2015.
Yanabaye visi-perezida w’Inama y’Abepiskopi ba Peru kuva mu 2018 kugeza mu 2023.
Prevost muri 2020, yagizwe umuyobozi w’agateganyo wa Diyosezi ya Callao.
Muri 2023, yatorewe kuba umuyobozi wa Dikasteri ishinzwe abepiskopi, muri Vatican uhawe izi nshingano aba ari umuntu ukomeye.
Prevost yatowe tariki ya 8 Gicurasi 2025, afata izina rya Papa Leo wa XIV , nyuma yuko Papa Fransisiko apfuye tariki ya 21 Mata 2025.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?