Abavugabutumwa
Nubwo yanyuze mu buzima bushaririye, Igitabo cye cyagurishijwe kopi zirenga miliyoni 2-Ilibagiza Immaculée ni muntu ki?
Immaculée Ilibagiza yavukiye mu Rwanda mu 1972, avuka kuri Marie Rose Kankindi na Leonard Ukulinkiyinkindi.
Yakuranye n’ababyeyi na basaza be batatu, yagiye ku ishuri akiri muto ndetse agatsinda cyane byanatumye abona buruse imujyana kwiga mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’Urwanda ibijyanye na ‘Mechanical Engineering’.
Mu 1994 Immaculée yarari mu biruhuko bya Pasika avuye ku ishuri arinaho avugako ubuzima bwe bwahindukiye.
Tariki ya 6 Mata mu 1994 nibwo indege y’uwari Perezida Habyarimana yahanuwe, umugambi wa Jenoside wari umaze igihe utegurwa wo gutsemba Abatutsi wahise ushyirwa mu bikorwa yaba mu mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu.
Umuryango wa Immaculée warahigwaga mu gige cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ibi byatumye Se umubyara amusaba guhunga kuko interahamwe za koraga Jenoside usibye kwica zanafataga Abagore n’Abakobwa kungufu.
Immaculée yahisemo guhungira kwa Pasiteri yisanga ari kumwe n’abandi badamu barindwi munzu itari nini.
Byasabye ko Immaculée we naba badamu bamara iminsi 91 badasohoka muririya nzu inzara n’inyota ari byose mu gihe Abatutsi bari bakomeje kwicwa hirya no hino mu gihugu.
Nk’undi mwana wese utarazi icyo bazira Immaculée byaramushegeshe, yaba mu mutwe no ku mubiri ndetse no mu myemerere, ariko byatumye yongera kwegera Imana arasenga cyane.
Papa wa Immaculée yari umukatolike akaba yari yaramwigishije kuvuga rosari bikaba byaramufashije gusenga asaba Imana ku murinda mu gihe gikomeye yararimo.
Immaculée mu gusenga byamugaruriye ikizere, amahoro n’ikizere muricyo gihe cyose cy’amezi atatu yihishe.
Immaculée wari uzi neza indimi zirimo Ikinyarwanda n’igifaransa muricyo gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yasomaga Bibiliya n’inyunguramagabo.
Nyuma y’iminsi 91 Immaculée yararokowe ariko yari yaratakaje ibiro bitewe nibyo yari yaranyuzemo harimo no kuba yarasanze umuryango we warishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hasigara musaza we wigaga hanze y’igihugu.
Usibye umuryango we kandi yaburiyemo inshuti, Abaturanyi ,Abavandimwe kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni mu Rwanda.
Nyuma ya Jenoside Immaculée yaje guhura n’umugabo wishe Mama we n’umwe muri basaza be.
Nyuma y’ibihe yari yaranyuzemo byamukomerekehe mu buryo bw’umubiri, umutwe n’ukwemera Immaculée ntiyiyumvishaga uburyo yari kubeiramo uriya mugabo ko amubabariye ariko byaje gukunda aramubeira ati” Ndakubabariye”.
Mu 1998, Immaculée yavuye mu Rwanda yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yakomehe urugendo rwo kwigisha Amahoro abifashijwemo n’umuryango w’abibumbye (UN).
Muri icyo gihe yatangiye kuganiriza abantu bahantu hatandukanye amateka ye harimo abo bakorana n’inshuti ze, nyuma yaho yahise atangira kwandika ku mateka yaranze ubuzima bwe nyuma y’iminsi itatu yahuye n’umwe mu banditsi bakomeye akaba n’umucuruzi w’ibitabo witwa Dr. Wayne
W. Dyer, bamaze guhura yamusabye ko igitabo cye bagishyira hanze ndetse amubwira ko ikintu yakoze cyitakagombye kuba icyanditse gusa cyangwa ibyo avuga ko ahubwo urukundo rwe rudasanzwe no kubabarira kwe byakagombye gukwira Isi aho yajya hose.
Igitabo cyambere cya Immaculée yakise ‘Left to Tell’ , cyasohotse muri Werurwe 2006.
Iki gitabo ‘Left to Tell’ byihuse cyahise cyigurwa cyane gihita gica agahigo k’igitabo cyagurishijwe cya ba New York Times.
Ni igitabo cyahinduwe mu ndimi zirindwi (7) ndetse cyagurishijwe kopi zirenga miliyoni ebyiri (2).
Ubuhamya bwa Immaculée’s bwakozwemo inkuru mbarankuru yiswe ‘The Diary of Immaculée’ imara iminota 60.
Iyi dokimantere yatambutse ku ma televiziyo akomeye arimo ‘The CBS Early Show, CNN, EWTN, CBS Evening News, The Aljazeera Network, The New York Times na USA Today n’ibindi binyamakuru bikomeye kw’Isi.
Yakoranye na Michael Collopy Architects mu mushinga w’Amahoro wahawe icyubahiro nAbantu bakomeye barimo (Umubyeyi Teresa, Jimmy Carter, Nelson Mandela na Dalai Lama).
Immaculée yahawe impamyabumenyi zicyubahiro za Dogitora na (University of Notre Dame,
Saint John’s University, Seton Hall University, Siena College, Walsh University na Catholic University of America)
Immaculée yahawe amashimwe n’ibihembo butandukanye bijya n’ubumuntu birimon (The Mahatma Gandhi International Award for Reconciliation and Peace).
Yahawe kandi igihembo cya (The American Legacy’s Women of Strength & Courage Award).
Ni igihembo cya National Speaker’s Assocation’s Master of Influence Award muri 2015.
Igitabo cya Immaculée ‘Left toTell’ cyahawe igihembo cya ‘Christopher Award “affirming the highest values of human spirit,”
Iki gitabo kandi cyatoranyijwe na Outreach Magazine mu kiciro cya”Best Outreach Testimony/Biography Resource muri 2007.
Igitabo ‘Left to Tell’ cyashyize mu mfashanyigisho za mashuri menshi naza kaminuza harimo nka Kaminuza ya Villanova University mu cyitwa “One Book Program”.
Ikigaragaza uburyo iki gitabo ‘Left to Tell’ n’uburyo cyasomwe n’abanyeshuli basaga ibihumbi 6,000.
Umunyarwandakazi Immaculée yananditse ibindi bitabo bitandatu mu myaka yashize birimo ‘Led by Faith: Rising from the Ashes of the Rwandan Genocide, Our Lady of Kibeho, If Only We Had Listened, Visit from Heaven, The Boy Who Met Jesus na The Rosary.
Immaculée ni umwe mubakoresha ijwi rye kw’isi avuga ku myemerere, ikizere no kubabarira.
Asangiza ubutumwa bwe bushingiye kubuhamya bw’ubuzima yabayemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaba mu bayobozi, Ibigo by’amashuri, imiryango itandukanye, insengero, iminsi mikuru n’inama hirya no hino kw’Isi harimo abasaga ibihumbi ibihumbi magana abiri (200,000) yaganirije mu mujyi wa Sao Paulo mu gihugu cya Brazil.
-
AbacuruziImaze ibyumweru 4
Niwe washinze Radiant Insurance Company Ltd, Rugenera Marc ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Inkindi Aisha wigeze kwita Abagabo amagweja ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Niwe munyamidelikazi w’umunyarwanda wamamaye kw’isi akiri muto, Amélie Ikuzwe ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Afite ubumenyi yakuye muri FBI, Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga wahawe kuyobora RIB ni muntu ki?