Abavugabutumwa
Mutagatifu Mariya Riviyeri (Marie Rivier) yari muntu ki?
Mariya Riviyeri yavukiye mu Bufaransa kuwa 19 Ukuboza 1768.
Afite imyaka 16 yahanutse ku buriri yararagaho ku gitanda cyari hejuru y’icyindi bigerekeranye, aravunika ku buryo atabashaga kugenda.
Nyina wakundaga gusenga, yiyambaza Bikira Mariya, Umwamikazi ugira ibambe kugira ngo umukobwa we akire.
Ubu burwayi Riviyeri yabumaranye imyaka ine, agahora asezeranya Bikira Mariya ko azamwitura namukiza.
Ati : « nunkiza, nzakuzanira abakobwa mbabwirize kugukunda uko bikwiye » Yaje gukira, akomeza kuzirikana isezerano yagiranye na Bikira Mariya, yita ku bana.
Nyuma yo kwiga, yasabye kwinjira mu muryango w’ababikira (la congrégation Notre-Dame de Pradelles) bari aho yigiye ariko ntibamukundira kuko ubuzima bwe butari bumeze nk’uko babyifuzaga.
Afite imyaka 18, Mariya Riviyeri yafunguye ishuli aho yavukiye i Montpezat-sous-Bauzon.
Kuri we, uburezi bwa gikristu ni uburyo bwiza bwo kwamamaza Ivanjili mu rubyiruko no kunga abantu bose.
Yabifatanyaga no kwita ku babyeyi b’abagore n’inkumi, akabikora wenyine na mupadiri umufasha.
Yari intangiriro y’ivuka ry’umuryango w’abihayimana.
Mariya Riviyeri yashinze umuryango w’Ababikira ba Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro (Sœurs de la Présentation de Marie).
Kuwa 21 Ugushyingo 1796, ku munsi wa Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro, nibwo we n’abakobwa bane biyeguriye Imana.
Mu 1801, uwo muryango witangira uburezi, abakene n’imfubyi, wemewe ku rwego rwa diyosezi n’umushumba wa diyosezi ya Vienne.
Riviyeri yitabye Imana kuwa 3 Gashyantare 1838.
Ni Papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamushyize mu rwego rw’Abahire kuwa 23 Gicuransi 1982.
Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 15 Gicuransi 2022 na Papa Fransisko.
Kiliziya imuhimbaza kuwa 3 Gashyantare.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?