Wadusanga

Abavugabutumwa

Musenyeri Smaragde Mbonyintege uri muzabukuru ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Musenyeri Smaragde Mbonyintege yavutse ku itariki ya 2 Gashyantare 1947 muri Paruwasi ya Cyeza. Amashuri abanza yayize muri Paruwasi ya Cyeza, naho amashuri yisumbuye ayiga mu Byimana ndetse n’i Save, mu Bafurere b’Abamaristi, nyuma yaho aboneza inzira ya Seminari Nto i Kigali.

Mu Ukwakira 1969, yatangiye amasomo ya Filozofiya, ayarangije akomereza ku ya Tewolojiya, mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Kuva mu 1969 kugeza mu 1975, yigaga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Tariki 20 Nyakanga 1975 nibwo yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti, abuhererwa i Cyeza muri Paruwasi akomokamo.

Kuva mu 1975 kugeza mu 1977, yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kabgayi, abifatanya no kuba umwarimu mu Iseminari nto ya Mutagatifu Yohani, yari imaze igihe gito ishinzwe ku Kamonyi, kugira ngo ijye yakira abagize umuhamagaro wo kuba abasaseridoti bakuze.

Icyo gihe yari na Padiri ushinzwe Umuryango w’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu (Renouveau Charismatique). Kuva mu 1978 yabaye Padiri Mukuru wa Seminari nto ya Mutagatifu Yohani ku Kamonyi.

Kuva mu 1979 kugeza mu 1983 yagiye gukomereza amashuri ye i Roma muri Kaminuza ya Gregorianum mu Ishami rya Tewolojiya ryiga ibyerekeye imiyoborere ya roho. Yayarangije ahabwa Impamyabushobozi y’Ikirenga.

Kuva mu 1983 kugeza mu 1996 yari umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba na Padiri ushinzwe ibya roho muri iyo Seminari. Muri icyo gihe yari n’umwarimu mu ishuri rihuza za Novisiya ry’i Butare.

Kuva mu 1996 yatangiye umurimo wo kuba Padiri Mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Tariki 22 Mutarama 2003, Papa Yohani Pawulo wa II, yamugize umwe mu nkoramutima za Papa (Chapelain de sa Sainteté). Icyo gihe kandi yari Umuyobozi w’ikinyamakuru ‘Urumuri rwa Kristu’ cyandika ku bijyanye n’ubuzima bwa roho na Tewolojiya.

Tariki ya 21 Mutarama 2006, Papa Benedigito wa XVI yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi.

Yahawe Ubwepisikopi ku wa 26 Werurwe 2006 ; maze kuva ubwo akora imirimo inyuranye igenewe Umwepiskopi muri Diyosezi ya Kabgayi, mu Nama Nkuru y’Abepiskopi mu Rwanda no mu mahuriro anyuranye y’Inama z’Abepiskopi bo mu bihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Intego ye igira iti ‘‘Lumen Christi, Spes Mea’’ bivuga ngo ‘‘Urumuri rwa Kristu ni amizero yanjye

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe