Wadusanga

Abavugabutumwa

Dr Ntivuguruzwa Baltazar ushumbye Diyosezi ya Kabgayi ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Padiri Dr Ntivuguruzwa waragijwe Diyosezi ya Kabgayi yavukiye i Muhanga ku wa 15 Nzeri 1967.

Yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Leo y’i Kabgayi, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Mutagatifu Yozefu ya Rutongo.

Mu 1991 kugeza mu 1995, Padiri Dr Ntivuguruzwa yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Kiliziya Gatolika i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye na Tewolojiya, ishami rirebana n’imyitwarire ndangamana.

Ku wa 18 Mutarama 1997, Ntivuguruzwa yahawe ubupadiri, abuhererwa muri Diyosezi ya Kabgayi.

Kuva mu 1997 kugeza mu 2000, Padiri Dr Ntivuguruzwa yari Umuyobozi Wungirije wa Seminari Nto ya Kabgayi, inshingano yafatanyaga no kwita ku masomo y’imyigishirize.

Yabaye kandi Umunyamabanga w’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, ndetse aza kugirwa ushinzwe gukurikirana amasomo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda hagati ya 2010-2017.

Padiri Dr Ntivuguruzwa afite Impamyabushobozi y’Ikirenga [PhD] mu bijyanye na Tewolojiya yavanye muri Kaminuza Gatolika y’i Louvain mu Bubiligi.

Padiri Dr Ntivuguruzwa ahabwa iyi mirimo yari asanzwe akorera umurimo muri Diyosezi Gatolika ya Kagbayi ndetse akaba by’umwihariko yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK.

 

Izikunzwe